Andi makuruInkuru NyamukuruUbuzima

Centrafrica: Ingabo z’u Rwanda zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica, MINUSCA, zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage 110, abagore batwite bahabwa inzitiramibu.

Bapimwe indwara zitandura nka zimwe muri serivisi z’ubuvuzi bahawe

Ni mu bikorwa by’umuganda abasirikare b’u Rwanda bari muri Central African Republic bakoze ku wa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2022, mu gace ka Bossembele, ahitwa Yalomoni, mu birometero 150 uvuye mu Murwa mukuru, Bangui.

Umuganda waranzwe kandi  no gutema ibihuru ndetse no kubakira isoko ry’amatungo abaturage bo muri ako gace.

Umuyobozi w’AKarere ka Bossembele, Aristide Selengoumon yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro kubera umusanzu wabo ndetse n’umubano bafitanye n’abaturage.

Mu Ukuboza 2020 u Rwanda rwoherejeyo Ingabo zo mu mutwe udasanzwe uzwi nka ’Special Force’ binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

Muri Kanama 2021 u Rwanda rwohereje indi batayo y’ingabo muri Centrafrique nyuma y’ubusabe bwa Loni bwo kongera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, yatumye rugira batayo eshatu muri Minusca.

abatuuye hafi y’umujyi wa Bangui bubakiwe isoko ry’amatungo
Umuganda ingabo z’uRwanda zafatanyije n’abaturage
Abagore batwite bahawe inzitiramibu ku buntu

AMAFOTO@ MoD website

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button