Uncategorized

Maitre Potien yakoze indirimbo yo kurwanya agahinda gakabije -Yumve

Iyo umuntu agize agahinda, bisaba ko abantu bamuba hafi, kuko iyo bikabije bishobora kuba ikibazo gikomeye, gishobora no kumutera kwiyahura.

Hakuziyaremye Potien uzwi nka Maitre Potien avuga ko kwizera Imana birinda agahinda gakabije

Muri iki gihe Abanyarwanda n’Isi muri rusange bugarijwe n’indwara y’agahinda gakabije [Depression] aho usanga bamwe bigunze abandi bikabaviramo uburwayi bukomeye mu gihe badakurikiranywe mu maguru mashya.

Umuhanzi nyarwanda uzwi mu ndirimbo zo guhumuriza no gushimisha rubanda ukoresha amazina ya Maitre Potien yakoze indirimbo yise “Isanamutima” igaruka ku bitera agahinda n’uko umuntu yabyigobotora.

Indirimbo y’uyu muhanzi igaruka ku ishimwe ry’ibyo Imana ikorera abihebye kubera ibigerageze cyangwa ubuzima bushaririye.

Yabwiye UMUSEKE ko “Uwihanganye agakunda umurimo niwe ubasha gutsinda ibimugerageza, isanamutima nibwo buzima.”

Yongeraho ko “Ni indirimbo nakoze kugira ngo nisanishe n’abantu bose bagira ikibazo cy’agahinda gakabije muri iyi minsi.”

Avuga ko abantu bahindutse kubera agahinda gakabije kugera naho umuntu aramutsa mugenzi we ntamusubize atari urwango ahubwo ari mu ntekerezo za kure.

Ati ” Na mwaramutse ntiyibuke ko ibaho, atari ukwirengagiza ahubwo muhuye yibereye mu Isi ya wenyine, ni ikibazo gikomeye.”

Maitre Potien ni umuhanzi wakoze indirimbo zirimo “Imungu”, “Afurika” n’izindi abarizwa mu nzu ifasha abahanzi yitwa Emmy Entertainment yashinzwe n’umunyamakuru witwa Emmy Twahirwa.

Emmy Twahirwa umuyobozi wa Emmy Entertainment ibarizwamo Maitre Potien na Silas Musenga utuye muri Canada

Umva indirimbo Isanamutima ya Maitre Potien

Related Articles

igitekerezo

  1. Emmy komeza uterimbere nibyo koko nonese waruziko i nyabinoni hava ushinga inzu yimyidagaduro? Tureke guheranywa nagahinda. emmy talk to me on phone +256 776 117 849

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button