Inkuru NyamukuruUbukungu

Abaturage ba Mozambique batunguye Perezida Kagame wabasuye mu isoko

Mu ruzinduko rw’akazi arimo muri Mozambique, Perezida Paul Kagame yatunguwe n’abaturage yasuye mu isoko i Maputo bakamwakira baririmba izina rye.

Perezida Paul Kagame aganira n’abaturage yasanze mu isoko

Perezida Paul Kagame bigaragara ko yari yishimye cyane, yababwiye ngo “murakoze”.

Amashusho agaragaza Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, amutembereza mu isoko ry’i Maputi rucuruzizwamo ibiribwa.

Itsinda ry’abantu biganjemo abagore, bakiriye Abakuru b’Ibihugu, baririmba ndetse bakoma ingoma.

Perezida Paul Kagame akoresha Icyongereza, yabwiraga abaturage, Perezida Nyusi ubwe agasemura mu rurimo rw’Igiportugal gikoreshwa muri Mozambique.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yagize ati “Nkunda kuza muri Mozambique, ariko kenshi nkahagarara mu Mujyi kubera inama, ubundi nkataha, ariko yanzanye (Perezida Nyusi) hano ngo mbarebe, mbasuhuze muri gukora akazi kanyu mu isoko, hano mu mutima w’umujyi.”

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi aganira na Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yababwiye ko ubu u Rwanda na Mozambique byarushijeho gukorana, mu rwego rwo gushakira igihugu umutekano

Ati “Ibyo igihugu cyange kiri gukorana n’iki gihugu mu Ntara ya Cabo Delgado, byatumye ibihugu birushaho gukorana no gufatanya cyane nk’abavandimwe, bashiki na basaza, mu gukemura ikibazo cy’umutekano dufatanyije.

Nishimiye kubabona kandi ndabifuriza ibyiza.”

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye, ariko by’umwihariko ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya gihugu kuva muri Nyakanga 2021 aho zifatanya n’ingabo za Leta n’iza SADC mu kurwanya ibyihebe bigendera ku matwara ya kisilamu byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado kuva muri 2017.

Abaturage bagaragaje ko bishimiye kwakira Perezida Paul Kagame
Abakuru b’Ibihugu basanze abaturage babategereje, babakirana ibyishimo byinshi

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Kalisa waramutse ? ntacyobibeshye ongere usome baravuga ngo RDF yagezeyo muri 2021 mugihe ibyihebe byari byarahageze muri 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button