Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Gasabo: Igihuha cy’uko “abanyeshuri batewe n’amadayimoni” cyakangaranyije ababyeyi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2022, ku rwunge rw’Amashuri rwa St Luc Kagugu Catholique, riherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Akarere ka Gasabo havuzwe amakuru y’uko hari umwana wafashwe n’imyuka mibi ”akihindura inyamaswa zirimo inzoka”.

Abantu bari bahuruye kureba ibyabaye

Ubwo umunyamakuru w’UMUSEKE yageraga kuri iri shuri, yasanze ababyeyi bafite abana bari bize mu gitondo ndetse n’abandi barerera muri iri shuri bibaza ibyabaye, ariko banasaba guhabwa abana babo bagataha.

Ni mu gihe abanyeshuri bamwe bari mu ishuri nubwo batahabwaga amasomo nk’uko bisanzwe kubera amakuru yavugwaga ndetse n’urusaku rwinshi rw’abari baje kumenya ibivugwa kuri iryo shuri.

Inzego z’umutekano zirimo Polisi, irondo ry’umwuga n’ubuyobozi bw’ibanze baje gukurikirana ibivugwa.

 

Ababyeyi ntibazi icyerekezo…

Karegeya Abdullah afite umwana wari wize mu masaha ya mu gitondo, yabwiye UMUSEKE ko umwana we ubuyobozi bwanze ko ataha agakeka ko byatewe n’amakuru avugwa ko mu kigo hari abana bafashwe n’imyuka mibi.

Yagize ati ”Umwana wanjyye yize igitondo ahangaha, aba yatashye saa sita (12h00). Nicaye ndamutegereza ndamubura kugeza aya masaha umwana wanjye ntabwo ndamubona. Ndi ku kazi barambwira ngo habaye ikibazo, hari umuzimu yateye hano ku ishuri, wakora ku mwana agahinduka. Nagize impungenge ndavuga ngo umwana wanjye byaba byagenze gutyo, naje gufata umwana wanjye hano ku kigo baramunyima.”

Undi yagize ati “Bohereje umwana umwe, undi arambwira ngo abandi babiri babakingiranye. Umwana wanjye yiga mu mwaka wa gatatu yaje arambwira ngo bakuru banjye babakingiranye, ndavuga ngo reka nze kureba. Niba umwana umwohereje, akaza kwiga, kuki atiga. Ahubwo bari kuvuga ngo niba haje ibizimu,…”

 

Ubuyobozi burabihakana… “Ngo nta cyabaye”…

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Luka (GS. St Luc Kagugu Catholique) Padiri Jean Bosco Bizumuremyi, we yemeza ko ibiri kuvugwa ari ibihuha.

Yagize ati “Muri iki kigo nyoboye, hadutse ikintu cy’igihuha kidafite ishingiro, kivuga y’uko harimo umuzimu. Urumva nyine ishuri rifite abana basaga 7000, iyo hari abumvise ikintu nk’icyo, biroroshye kugikwirakwiza, bamwe bakaba bakizamura cyane, byabaye mu masaha yo gutaha, abana bamaze gufungura, batashye nyine bagenda bakwiza icyo kintu ariko mu by’ukuri nta kibazo cyabaye.“

Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko umwana yajyanwe na nyina iwe kandi ko nta kibazo kidasanzwe afite.

 

Ibyavuzwe byashingiye kuki…?

Mu  masaha ya saa sita nibwo abanyeshuri bari bamaze gutaha, byavuzwe ko hari umwana w’uruhu rwera (Metis), ufite Se ufite ubwenegihugu bw’Ubushinwa na nyina w’umunyarwandakazi, wiga kuri GS Kagugu Catholique, akaba amaze ukwezi atangiye kuri iryo shuri.

Byavuzwe ko “afite imyuka mibi”, akabasha kwihinduranyamo “inyamaswa nk’inzoka, uruvu…” nk’uko abana bamwe bumvikanye mu majwi babivuga, ariko nta gihamya ihari yabyo.

Ibyo byatumye abantu benshi baza kuri iryo ishuri, ndetse ubuyobozi bw’ishuri bufata icyemezo cyo gufunga ikigo.

Kugeza ubu inzego zitandukanye ziri gukora ibishoboka byose ngo mu kigo hagaruke ituze ndetse ubuyobozi  buvuga ko nta kibazo cyabayeho kidasanzwe.

Andi makuru yavugaga ko mu kigo hinjijwe abanyamasengesho ngo basengere abandi bana babiri “bafashwe n’imyuka mibi”, ubuyobozi bw’ishuri na byo bwabihakanye.

Umwarimu wigisha kuri ririya shuri yabwiye UMUSEKE ati “Higeze kuba akabazo, abana bikinga undi mwana, Se ashobora kuba ari Umushinwa cyangwa Umuhinde, ariko ni umwana ni uko adasa n’abandi, uwo mwana rero egenda abeshya abandi ngo ni Umudayimoni, abana bagira ubwoba kubera ubwinshi bw’abana bamwe barataha ngo babonye Umdayimoni.”  

Exif_JPEG_420

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Benshi ntabwo bemera ko Abayimoni na Satani umukuru wabo babaho.Nyamara igitabo rukumbi Imana yaduhaye ngo kituyobore,gisobanura neza uburyo Abadayimoni bakora.Urugero,kivuga ko aribo bayobora iyi si.Bigenda gute?Nkuko bible ibyerekana,Abadayimoni nibo batiza umurindi ubwicanyi,ubusambanyi,intambara,etc…bibera mu isi.Abadayimoni,ni Abamarayika babaga mu ijuru,noneho bigomeka ku Mana,hanyuma ibirukana mu ijuru.Bisome muli Ibyahishuwe 12:7-9.Imana yashyizeho igihe ntarengwa izarimbura Satani,Abadayimoni hamwe na billions (milliards) z’abantu bose bakora ibyo itubuza (Imigani 2:21,22).Nyuma yaho isi izaba paradizo.Haranira kuzaba muli iyo paradizo wirinda ikibi cyose kandi ushaka Imana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button