Ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku Isi, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa(FAO) Coumba Dieng Sow avuga ko abantu bagera kuri miliyoni 272 bafite ikibazo cy’inzara ku mugabane wa Afurika.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku Isi byabereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.
Uhagarariye FAO mu Rwanda Coumba Dieng Sow avuga ko igihugu cya Somaliya, Erythrea, Etiyopiya, Kenya na Tanzaniya bamwe mu babituye bafite inzara yatewe n’amapfa amaze igihe yibasiye ibi bihugu.
Coumba yavuze ko mu Rwanda iki kibazo kidahari kubera ingufu na gahunda zitandukanye ubuyobozi bwashyize muri Politiki y’ubuhinzi.
Ati “Miliyoni 272 by’abaturage muri Afrika bafite ikibazo gikomeye cy’inzara, gusa uRwanda rwakoze akazi katoroshye gatuma abaturage babona ibiribwa.”
Yavuze ko uyu mubare w’abantu bafite ikibazo cy’inzara muri Afrika wikuba inshuro 4 ku isi mu bantu bafite inzara.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gérardine wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, avuga ko guhuza ubutaka no kuhira imyaka aricyo gisubizo cyonyine cyo kurwanya inzara.
Dr Mukeshimana avuga ko abahuje ubutaka bafashwa kubona nkunganire n’ibikooresho bibafasha kuhira imyaka yabo mu buryo bworoshye.
Ati “Hari ingamba twafashe kuko ahaboneka amazi hose dufasha abahinzi bahuje ubutaka kubona ifumbire ku buntu.”
Avuga ko ibi byose bigamije guhangana n’amapfa bikanazamura umusaruro w’Ubuhinzi.
Ati “Kudahuza ubutaka ni igihombo, kubera ko gahunda nyinshi za Leta zirimo gushyirwa ku baturage bahuje ubutaka.”
Hakuzimana Silas wo mu Mudugudu wa Kondo mu Kagari ka Ruhango avuga ko yicuza igihe kinini yatakaje mu buhinzi gakondo butatangaga umusaruro.
Avuga ko yahuje ubutaka kuri hegitari 2 ahitamo guhinga inyanya n’intoryi akavomerera akoresheje moteri yahawe na Leta.
Ati “Ubu imyaka nahinze isa neza nta kibazo cy’izuba ifite ngamije kwihaza no gusagurira amasoko.”
Kuba abaturage barimo kwikanga inzara, Minisitiri Mukeshimana avuga ko ahazagaragara inzara, Leta ifite ibigega birimo imyaka yo kubagoboka.
Gusa akavuga ko ibiryo byinshi babikoresheje bagaburira abaturage mu gihe cya COVID 19.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga