Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida, Filipe Nyusi.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Paul Kagame yagiye muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
I Maputo, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro bya babiri, tête-à-tête na Perezida Filipe Nyusi, nyuma abahagarariye buri gihugu baganira ku bijyanye n’imikoranire.
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame arakirwa ku meza amwe na Perezida Filipe Nyusi, basangire ifunguro ryo ku manywa.
U Rwanda na Mozambique umubano wabyo umeze neza.
Perezida wa Mozambique yakiriwe i Kigali, ibyo wamenya ku mpamvu z’uruzinduko rwe
Kuva muri Nyakanga, 2021, umutwe w’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda n’abapolisi bari gufatanya n’ingabo za kiriya gihugu guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Izi ngabo kandi zinafatanya n’izo mu bihugu byo muri Africa y’Amajyepfo, (SADC).
Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri Mozambique
AMAFOTO@ MoD Website
AMAFOTO YO KURI UYU WA GATANU
AMAFOTO@Village Urugwiro Twitter
UMUSEKE.RW
SADC ntiyigeze ishyigikira ukuza kw’ingabo z’Urwanda. Nkurikije uko SADC ikora, ntawe byatangaza hajemo ka rugondihene! Ni agasuzuguro kubona ubukire bwa SADC n’ingabo ifite,Mozambique yarambutse ikajya gusaba ubufasha Urwanda. Gusa imitegekere ya Nyusi, Perezida wa Mozambique, ntishobora guha icyizere kariya karere karangwamo demokarasi. Ikindi nuko SADC izi ipfundo lya kiriya kibazo: akarengane k’abaturage batuye aho imirwano ibera. Ni nayo mpamvu, abasirikari kavukire banangiye kuba bakwica benewabo. Icyagatatu nacyo gikomeye nuko Nyusi anyereza umutungo ku rwego rwo hejuru. Ahubwo uzasanga Urwanda rwaraguye mu ruzi rubyita ikiziba!
@ Kurazikubone
Iririre na benewanyu aho u Rwanda rugeze ruzi cyane gutandukanya uruzi n’ikiziba😁
Ahubwo abantu bafite imyumvire nk’iyawe nimuve ku giti dore umuntu😳
Cyangwa zizababone….