Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yibukije ko nubwo hashize igihe imbasa itagaragara, abantu badakwiye kwirara, bakitabira gukingiza abana inkigo zose zagenwe.
Ibi bikubiye mu butumwa yagenewe Abanyarwanda kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa, wizihizwa buri mwaka tariki 28 Ukwakira.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa wizihizwa hari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kuyihashya, aho mu myaka 29 ishize itaragaragara.
Yagize ati “Mu Rwanda twizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa tuzirikana ibikorwa byizabyakozwe mu kuyihashya, aho nta mu rwayi w’imbasa urongera kugaragara mu myaka 29 ishize.”
Yakomeje agira ati “Turishimira ko ubwitabire mu gukingiza abana buri hejuru ya 90% ku rwego rw’igihugu hose, kandi tukaba twifuza kugera ku 100%.”
Minisititi Ngamije yibukije abanyarwanda ko nubwo imbasa imaze igihe itagaragara, ikiboneka mu bihugu bituranye n’u Rwanda bityo bakwiye kwitabira gukingiza abana iyi ndwara.
Ati “Ntitwirare ariko, imbasa iracyagaragara mu bihugu duturanye ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi, Amerika n’Aziya. Dukomeze kwitabira gukingiza abana inking zise uko zateganyijwe, cyane cyane ko ari ubuntu.”
Umurwayi w’imbasa aheruka kugaragara mu Rwanda mu 1993, ikaba ikunze kwibasira ingimbi n’abangavu bafite munsi y’imyaka 15, aho uwayirwaye imugiraho ingaruka zinyuranye zirimo no kuba yamusigira ubumuga bw’ingingo.
Imbasa ni indwara iterwa na virusi ziboneka mu mwanda abantu bituma, ikandura iciye mu kanwa n’ahandi ndetse ikororokera mu mara. Uwayanduye bayimubonamo mu gihe kitarenze iminsi 14 bayipimye mu musarane we.
Ni indwara idakira ndetse ishobora guhitana uwayirwaye, ni mu gihe uwo itishe imusigira ubumuga bw’igihe kirekire bw’ingingo.
Urukingo rw’imbasa rutangwa mu byiciro bine, umwana akivuka ahabwa igitonyanga, umwana afite ukwezi n’igice agahabwa ikindi gitonyanga, yagira amezi abiri n’igice agahabwa ikindi gitonyanga, naho yakuzuza amezi atatu n’igice bakamuha igitonyanga n’urushinge.
Muri uyu mwaka wa 2022, Congo niyo ifite abarwayi benshi b’imbasa bagera ku 154, Mozambique 7, Afghanistan abantu babiri, Amerika umwe, Pakistan 20, Israel umwe, Amerika nayo hagaragaye umurwayi umwe.
Kimwe n’ibindi bihugu ku Isi, u Rwanda rwatangiye ubushakashatsi bwo gupima mu myanda abantu bituma ngo harebwe ko nta virusi y’imbasa yaba irimo, mu rwego rwo kuyikumira hakiri kare, kuko muri Congo n’ahandi byahagaragaye.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa igira iti “Duharanire u Rwanda ruzira imbasadukingiza abana bacu”, mu kwizihiza uyu munsi hateganyijwe ibikorwa binyuranye harimo no gutanga urukingo rw’imbasa ku Kigo Nderabuzima cya Gahanga muri Kicukiro.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW