Ubuyobozi uhereye ku bw’umurenge kugeza ku bw’akarere, bwafashe iya mbere bujya gusura abagororwa babo bahatuye bafungiye muri gereza ya Nyanza bumva ibibazo bafite, bafata umwanya wo kubikemura ibidakemutse bakabiha umurongo.
Mu kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwasuye abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza hazwi nka gereza ya Mpanga.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Marie Vianney Rusibirana yabwiye UMUSEKE ko akarere kateguye igikorwa cyo kuganira n’abaturage bako bari kugororwa kandi bakaba bakeneye kumenya aho igihugu kigeze gitera imbere, no kumenya ibibazo bafite nk’abandi banyarwanda bari hanze ya gereza.
Ati “Twaboneyeho kumva ibibazo n’ibyifuzo byabo nk’abantu batari mu ngo zabo turabikemura kandi ibyo tutabashije gukemura twababwiye uko bizakemuka kandi tugaha raporo ubuyobozi bwa gereza kugirango buzabagezeho amakuru ajyanye nuko twakemuye ibyo bibazo.”
Bimwe mu bibazo byabajijwe ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango byinshi muri byo bishingiye ku butaka cyakora umwe muri bo yabajije ubuyobozi bw’akarere ku kibazo cyo guhabwa ibyangombwa kugirango imiryango yasigaye mu rugo ihabwe ubwisungane mu kwivuza(Mutuel de sante).
Uriya mugororwa yavugaga ko umuryango utanga ubwisungane mu kwivuza bakabara abantu bari mu muryango cyakora bo bahura n’imbogamizi ko hari abagira ingorane mu miryango yabo Kuko hari abo babara bari muri gereza bafunze
Ati “Umuturage uri hano ufunze nkeka ko mu kagari cyangwa mu mudugudu baba bamuzi ariko bagahura ni ibabazo byo kubasaba kuboherereza ibyemezo by’uko bafunze kandi bizwi.”
Uriya mugororwa ashingiye ko inzego z’ibanze ziba zizi ikibazo asaba ko atari ngombwa kuza kuri gereza ngo basiragire ahubwo bigekemurirwa mu mudugudu
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Marie Vianney Rusibirana asubiza uriya mugororwa yavuze ko ubu atari ngombwa guhabwa ibyemezo ari uko abantu baje kubasur a gusa ubu ahubwo bagomba gukoresha ikoranabuhanga
Ati “Twavuganye n’ubuyobozi bwa gereza ndetse tubaha email y’akarere niba umuturage acyeneye icyangombwa cy’uko ari kugororwa azajya acyohereza akoresheje ikoranabuhanga bikamwohereza kubona serivisi we n’umuryango we bidasabye ko aza gusurwa.”
Abagera kuri 800 bo mu karere ka Ruhango nibo bagororerwa muri gereza ya Nyanza mugukemura ibibazo bafite kandi hakozwe amatsinda muri buri murenge umuyobozi w’uwo murenge akumva ibibazo bafite bigakemurwa, ibidakemuwe bigahabwa umurongo.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW