Andi makuruInkuru Nyamukuru

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi gusobanurira abaturage amategeko

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali kujya bafata umwanya wo gusobanurira abaturage amategeko abareba kandi bakunze guhura nayo umunsi ku wundi.

Minisitiri Gatabazi yibukije abayobozi ko bakwiye gutanga serivisi niza

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2022, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Umujyi wa Kigali bari mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bw’Ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage bugamije kwakira no gukemura ibibazo byabo ku bufatanye n’inzego z’ibanze, inzego z’Umutekano, ndetse no gukomeza ubufatanye mu kurwanya itangwa rya serivisi mbi, ruswa n’akarengane.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko hari ubwo abayobozi batanga serivisi mbi bagamije inyungu zabo, bityo agasanga abayobozi bagakwiye kurangwa n’ubunyangamugayo.

Yongeyeho ko umuturage akwiye kuza ku isonga mu kumukemurira ibibazo kandi agahabwa serivisi inoze.

Yagize ati “Usanga  kenshi akarengane abaturage bagira kaba gashingiye ku nyungu z’ababa bashinzwe gutanga serivisi ariko harimo na ruswa ituma uwaka serivisi agira icyo atanga kurusha uburenganzira. Ni umwanya wo kwicarana, tukaganira ku mitangire ya serivisi, ibyo gushimwa no kugaya.”

Minisitiri Gatabazi yatangaje kandi ko  kuba umuturage adasobanukiwe amategeko ari bimwe mu bibashora muri ruswa no kudahabwa serivisi nziza, asaba abayobozi gufata umwanya bakayabigisha.

Yagize ati “Ibibazo Abanyarwanda bahura na byo kenshi harimo kutamenya amategeko, kudasobanukirwa uburenganzira bwabo, bigatuma serivisi bahabwa zitanoze rimwe na rimwe bigatuma ajya kugura serivisi yagombaga kubonera Ubuntu.Kumuha serivisi azimuha kuko abihemberwa, utabihemberwa  ni uko aba yarabyiyemeje.”

Yakomeje agira ati “Mu itegeko rishya rigenga uturere n’’umujyi wa Kigali, harimo ingingo zahaye inshingano abayobozi mu mujyi wa Kigali, abyobozi b’uturere, inshingano zo kwigisha amategeko abaturage.

Ariko biragaragara ko bitarakorwa uko bikwiriye, ni rishya ariko rigiye kurangiza umwaka. Abayobozi bakwigisha abaturage amategeko bahura nayo. Amategeko y’umuryango, ay’izungura , imirage, ubutaka, ihohoterwa, ibyo bintu byose ni amategeko bahura nayo umunsi ku ku munsi.Abayobozi bagafashe umwanya wo gutegura iyo gahunda yo kwigisha.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abayobozi gukoresha uburyo bwose bushoboka ngo umuturage amenye amakuru.

Yagize ati “Kwigisha ntabwo bigoomba kurangirira mu nama z’abaturage mufite n’ubushobozi bwo kugana amaradiyo mugasobanura,na Watsapp n’ahandi hose, mu gusobanura amategeko abareba.”

Umunyamabanga w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col. Jeannot Ruhunga, yavuze ko hakibura ubufatanye mu nzego zose mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Yagize ati “Ikibura ni ubufatanye kuko buri rwego rwihererana ibibazo rugejejweho, rukagerageza kubikemura, rimwe ntibikemuke cyangwa byakemuka umuturage ntanyurwe, umuturage akajaya mu rundi , ugasanga kudakorera hamwe ibibazo bidakemukira rimwe ku gihe.”

Yakomeje agira ati “Igikorwa turimo rero ni igikorwa turi kugerageza guhuza inzego . Uko tugenda tubona ko ibibazo byinshi bitanatureba, niho twakuye igitekerezo  ngo reka tuzajye tujya gukemura ibyo bibazo dufite inzego zose  bireba , zikeneye gutanga izo serivisi kandi twabonye umusaruro.”

Umunyamabanga wa RIB, Col Jeannot Ruhunga avuga ko kuri ubu abaturage bagenda basobanukirwa n’uburenganzira bwabo bigatuma atarenganywa.

Muri ubu bukangurambaga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya RIB rutangaza ko hakiriwe ibibazo bitandukanye birimo iby’inshinjabyaha ndetse n’ibyimbonezamubano.

Ibibazo birebana n’ubutaka icyenda (9) byagaragaye mu mirenge ya Gahanga ,Mageragere na Ndera .Kudatanga indezo no kutubahiriza uburenganzira bw’umwana ni ibibazo cumi na kimwe(11) .Amakimbirane yo mu miryango n’ibibazo umunani(8). Gusaba inkunga zitandukanye ni ibibazo 27, ibibazo by’ingurane ni bitandatu(6).

RIB yavuze ko hari ubwo bagejejweho Ibibazo bitabareba
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye biyemeje guhindura uko batangaga serivisi

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button