Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafashe magendu y’inzoga zihenze zirimo likeri (liquor), imivinyu n’izindi zitandukanye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50.
Mu zafashwe harimo izo mu bwoko bwa Hennessy, Moet, na Jameson zafatiwe mu nzu iherereye mu mujyi wa Gisenyi, mu mudugudu wa Munini mu Kagari ka Rubavu, ku wa Gatatu, tariki 26 Ukwakira, 2022.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RPCEO), yavuze ko umuntu umwe ucyekwaho kugira aho ahurira n’iyi magendu yamaze gufatwa.
Yagize ati: “Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ukwakira, ahagana ku isaha ya saa tanu z’ijoro, tugendeye ku makuru yizewe twari twahawe n’abaturage ko hari inzoga zibitse mu nzu iherereye mu mudugudu wa Munini; abapolisi bageze kuri iyo nzu, mu kuyisaka, bayisangamo inzoga z’ubwoko butandukanye zinjijwe mu buryo bwa magendu.”
Yakomeje agira ati: “Uwitwa Mbarushimana Danny, wafatiwe muri iyo nzu, yabwiye Polisi ko yahawe akazi n’uwitwa Gakwaya Silas, ukirimo gushakishwa.”
Uyu Mbarushimana ngo yari yahawe akazi ko kurinda inzu ku mafaranga ibihumbi 30Frw ku kwezi.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo avuga ko ziriya nzoga zinjijwe mu Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu masaha ya ninjoro.
CIP Rukundo yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi magendu ifatwa, asaba abakora ubucuruzi, kubukora mu buryo bukurikije amategeko, bakareka magendu kuko idindiza ubukungu n’iterambere ry’igihugu.
Icyo itegeko rivuga
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse n’umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi 5$.
ISOOKO: RNP Website
UMUSEKE.RW
Hahahahaaa!
Noneho leta irahombye kuko nta modoka yo guteza cyamunara, nta n’umushoferi wo gucibwa ariya mande😁
Abantu nibareke gushaka inyungu zikabije kuko byanze bikunze birangira nabi.
Oooo! Reka twemere ko yakoze ikosa ariko mumfashe tunenge ibigwari byabaturage binanirwa gukora bikirirwa bicunga abibereye mukazi ubu nubugome pe! Guhombya umuntu miriyoni50 keretse yinjije intwaro cg urumogi imbwa gusa.
Ubwo nubugome konumva kubaho murwanda bikaze none umuntu arikwicira inzira mukamwirukaho aho tax kozirihejuru cne mubona abaturage bayikurahe ngaye abavumvuye ngo barigutanga amakuru mureke abantu bibereho deixar fofoqueiro
Arahombye umuvandimwe ntakundi
@ Vensa and Anonymous,
Ubwo se abantu bose bakoze magendu byagenda bite?
ARK UMENYK BUS NYINE ATARH BAYKOR ES UBUND UBON MAGEND BATAZNJIZ AHUBW IZFATWA NIZACUNG TUTAGZ ICYOTUMARIR IGIHUG .EX KOTWARIBAT TWAR KUKIMARIR IK TURIBT? ARIK UBUTWABISHOBR! GUS YUMUNT AHIG NTIHABUR UWITMBIK MUMUHGO .ABATURAG NABOIBYOBABA BAKOR NTIBABZ.