Uncategorized

RITCO yanyomoje amakuru avuga ko idatanga ikiruhuko ku bashoferi

Kompanyi itwara abantu mu modoka rusange ya Interlink Transport Company, RITCO yabeshyuje amakuru yari yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abashoferi bayo badahabwa ikiruhuko.

RITCO ivuga ko itavunisha abakozi bayo

Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hatambutse ubutumwa bwasabaga bamwe mu banyamakuru kuvuganira abashoferi badahabwa ikiruhuko nk’abandi bakozi ndetse bakora n’impanuka bakishyuzwa amafaranga yo gukoresha imodoka zisanganywe ubwishingizi.

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Ritco kuri uyu wa 27 Ukwakira 2022, banyomoje aya makuru bemeza ko biri mu nshingano zabo abakozi ba Ritco bahabwa ibiteganywa n’amategeko kandi bakomeje guharanira imibereho myiza n’iterambere ryabo.

Rikomeza rigira riti “Ni muri urwo rwego, twifuje kubeshyuza amakuru aherutse kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abashoferi bacu badahabwa ikiruhuko nk’uko babyemererwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.”

Rikomeza rigira riti “Mu by’ukuri  ayo makuru nta shingiro afite kuko abakozi ba Ritco cyangwa abashoferi by’umwihariko bafatwa kimwe hakurikijwe amasezerano y’akazi bahabwa mbere yo gutangira akazi ndetse hakubahirizwa amategeko yose agenga umurimo mu Rwanda.”

Ubuyobozi bwa Ritco bwongeyeho ko uretse kuba abashoferi bahabwa ibiruhuko biteganywa n’amategeko, bakorera mu matsinda aho buri wese ugize itsinda akora iminsi ine mu Cyumweru maze akaruhuka ibiri kandi itabarwa mu kiruhuko cy’umwaka.

Bongeye kwibutsa ko ubugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, bwagaragaje ko amategeko yose agenga umurimo mu Rwanda yubahirizwa haba mu buyobozi n’abakozi ba Ritco, ibi bikajyana nuko bakomeje gukorana baharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abakozi n’imiryango yabo muri rusange.

Amakuru yabeshyujwe yavugaga ko umukozi akora ukwezi kose nta kiruhuko, ibintu byaba intandaro yo guteza impanuka kubera umunaniro, ikindi cyari cyagaragajwe nuko abashoferi bishyuzwa ingaruka z’impanuka zangiza imodoka harimo kwishyuzwa igiciro cyo gukoresha imodoka kandi ifite ubwishingizi, ikindi cyari cyagaragajwe ni amafaranga yahabwaga bamwe mu bashoferi abandi ntibayahabwe ugerageje kubaza akirukanwa.

Itangazo ryashyizwe hanze na RITCO

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button