Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Abagore b’abirabura bafite ibyago byo kuzahazwa na kanseri y’ibere – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagaragaje ko kanseri y’ibere ifite inkomoko ku bisekuru bya kera byo muri Afurika, ibi bigatuma iyi kanseri yibasira abirabura kurusha abazungu ndetse ikaba yabahitana kurusha abandi.

Abagore b’abirabura ngo bibasirwa na cancer y’ibere cyane kurusha abandi

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere ebyiri mu buvuzi bwa kanseri, Dr Lisa Newman na Dr Melissa B. Davis, aho bagaragaje ko abagore b’abirabura bafite mu myaka 40 y’amavuko bibasirwa cyane ndetse 28% bakaba bafite ibyago byo guhitanwa na yo ugererenyije n’abazungu kuko bifitemo utunyanyingo tudakorwaho n’ubuvuzi bwayo.

Laverne Fauntleroy ni umugore w’imyaka 53 y’amavuko uba muri Amerika ariko ufite inkomoko muri Afurika, yari asanzwe ameze neza, ariko muri Mutarama uyu mwaka, ubwo yiteguraga kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yaje gukorerwa ibizamini asanganwa iyi kanseri y’ibere, ibintu ubwe avuga ko byamukangaranyije kuko azi neza ko abarwaye kanseri baba badafite igihe kinini cyo kubaho.

Iyi kanseri y’ibere ya TNBC (Tripple Negative Breast Cancer) irihariye cyane kuko ikura byihuse ugereranyije n’ubundi bwoko, ibi bituma imiti isanzwe idakora kuri iyi kanseri ku birabura.

Dr Lisa Newman ukorera Weill Cornell Medecine yakoze ubushakashatsi kuri iyi kanseri mu bice bitandukanye bya Afurika, aho yamaze imyaka 20 ayigaho. Ubushakashatsi bwe bwagaragaje ko TNBC igaragara cyane ku bagore bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bwo munsi y’ubutayu bwa Sahara nka Ghana.

Dr Lisa Newman agaragaza ko utunyanyingo tw’iyi kanseri dukomoka ku bisekuru bya kera byo muri Afurika, ibi biha ibyago byinshi  byo kwibasirwa ku bagore b’abirabura muri Afurika n’Amerika.

Mu Bwongereza, abagore b’abirabura barwaye iyi kanseri y’amabere baruta cyane abazungu, Dr Georgette On, umuganga wa kanseri muri Nottingham asaba abagore b’abirabura kujya bitabira gukoresha ibizamini kuko bizafasha mu kumenya uko ubuzima buhagaze no kuvura iyi ndwara hakiri kare.

 

Mu Rwanda impuguke mu buvuzi bwa kanseri zivuga iki?

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Dr. Theoneste Maniragaba akaba impuguke mu buvuzi bwa kanseri mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, yavuze ko kanseri y’ibere igira inzego eshatu bigendanye n’uturemangingo tuyirwaye, agaragaza ko rimwe na rimwe hari aho uturemangingo dukura biturutse ku misemburo ikorana n’ibere nka Progesterone.

Avuga ko umuntu aba afite kanseri y’ibere ya TNBC (Tripple Negative Breast Cancer), mu gihe uturemangingo twa kanseri ntaho duhuriye no kuzamurwa n’imisemburo ikorana n’ibere.

Dr . Theoneste Maniragaba akomeza agaragaza ko kuba iyi kanseri yaba yibasira abirabura cyane nta gitangaza, kuko hari indwara usanga zifitanye isano n’imiterere y’umubiri, gusa ngo si bo bonyine iyi kanseri yibasira.

Ati “Ubundi kuzahazwa n’indwara bijyanye n’uburyo umubiri uhangana na kanseri n’uko wakira ubuvuzi bwayo, iyo ugeze muri Amerika nk’umugabane utuwe n’abantu b’abimukira baturutse no muri Afurika, hari indwara zifata bamwe ariko zikaba zijyanye n’igisekuru bakomokaho, rero usanga indwara barwara muri Amerika zifitanye isano n’izo muri Afurika dufite, urugero nka kanseri ya Prostate byagaragaye ko abirabura benshi muri Amerika bayifite kubera bafitanye isano natwe, n’igisantera cyo kuba bakomoka muri Afurika.”

Yakomeje agira ati “Iyo tuvura kanseri y’ibere tubabaza no mu mateka y’umuryango niba nta muntu wigeze kuyirwara, ushobora kugira kanseri bifitanye isano n’igisantera wakuye ku bakurambere bawe.”

Impuguke mu buvuzi bwa kanseri, Dr. Theoneste Maniragaba agira inama abantu kwita cyane ku kwisuzumisha amabere yabo kenshi bishoboka bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze cyane cyane abagore.

Yagize ati “Indwara ya kanseri  y’ibere ishobora kwirindwa, ariko icyo twavuga cyane ni ukwisuzumisha hakiri kare, niba umuntu asuzumisha ikinyabiziga azi ko kitarwaye kubera iki atakisuzumisha, buri muntu wese ku myaka afite yaba umugabo cyangwa umugore cyane cyane abagore kuko ari bo dukunda kubona, byibura buri mwaka bakegereye abaganga babizobereye bakamusuzumira amabere niba ari mazima, abenshi bajya kubimenya bigeze kure kuko aribwo baba babona ibibyimba nyamara byaratangiye batabibonesha amaso.”

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaraza ko mu 2020 abagore miliyoni 2.3 bari bafite kanseri y’ibere, impfu zisaga 685,000 arizo zatewe n’iyi kanseri. Mu myaka itanu yabanje abagore miliyoni 7.8 aribo bari bafite iyi kanseri y’ibere.

Dr Lisa Newman na Dr Melissa B. Davis bagaragaje ko abirabura bafite utunyangingo tudakangwa n’imiti ya kanseri y’ibere

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button