Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], ryatangaje ko tariki 28 Ukwakira na tariki 5 Ugushyingo uyu mwaka ari bwo hazakinwa imikino ya nyuma mu byiciro bitandukanye.
Ubusanzwe shampiyona y’abakozi, ikinwa mu byiciro bitatu, birimo ibigo bya Leta bifite abakozi 100 kuzamura [Catégorie A] n’ibifite abakozi bari munsi y’i 100 [Catégorie B] ndetse n’ibigo bikina mu byikorera.
Imkino iteganyijwe tariki 28:
Umupira w’amaguru [Catégorie B]: RMB vs RISA (14h, Mumena)
Volleyball Categorie B: Minisports vs Primature (15h, SFB)
Volleyball Catégorie A: WASAC vs Rwandair (15h, CSK)
Imikino iteganyijwe tariki 5/11:
Football Catégorie A: Rwandair vs RBC
Basketball Catégorie A: Rwandair vs WASAC (09h, STECOL).
Basketball Catégorie B: IPRC-Kigali vs Primature
Basketball [Ibigo byikorera]: BPR vs STECOL
Kugeza ubu haracyashakwa igisubizo kindi ku mikino yagombaga kuzabera muri IPRC-Kigali, nyuma y’aho iki kigo gifunzwe kubera ubujura bukivugwamo.
UMUSEKE.RW