Imikino

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yongeye kwigizwa inyuma

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryatangaje ko shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagabo itakigitangiye tariki 29 Ukwakira 2022 ahubwo yashyizwe mu Ugushyingo.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yigijwe inyuma

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ferwafa yandikiye amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, iyi shampiyona izatangira tariki 5 Ugushyingo 2022.

Imwe mu mpamvu zo kwigiza inyuma iyi shampiyona, ni uko amakipe menshi mu azayikina, yagaragaje ko abakinnyi azakoresha batarabona ibyangombwa byo gukiniraho.

Amakipe yamenyeshejwe ko azatumirwa muri iki cyumweru kugira ngo azasobanurirwe uko shampiyona izakinwa.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri y’umwaka ushize, yasize Rwamagana City na Sunrise FC ari zo zizamutse mu Cyiciro cya Mbere.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button