Imikino

Rayon y’abagore yatangiye gukora muri AS Kigali WFC

Ubuyobozi bwa Rayon Sports Women Football Club, bwatangaje ko bwamaze gusinyisha rutahizamu wakiniraga AS Kigali Women Football Club, Imanizabayo Florence.

Rayon Sports WFC yamaze gusinyisha Imanizabayo Florence

Nyuma yo gutangaza ko ikipe izakina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri cy’Abagore, ikipe ya Rayon WFC yatangiye kugura abakinnyi bazayifasha muri uyu mwaka w’imikino [2022/2023].

Rutahizamu Imanizabayo Florence wakiniraga AS Kigali WFC, yamaze gusinyira iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Ibi babitangaje babicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho bemeje ko azakinira iyi kipe muri uyu mwaka 2022/2023.

Bati “Twishimiye gutangaza isinyishwa rya rutahizamu, Imanizabayo Florence guturuka muri AS Kigali WFC.”

Uretse uyu rutahizamu, haravugwa n’abandi bakinnyi Rayon Sports WFC ishobora gukura muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali mu zindi zikomeye zirimo Fatima WFC, APAER WFC na Inyemera WFC.

Imanizabayo yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports WFC
Umuyobozi wa Rayon Sports FC niwe wamusinyishije amasezerano

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button