Andi makuruInkuru Nyamukuru

Africa iteze amakiriro ku ikoreshwa rya serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga

Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutangiza uko gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ihuriweho na bose muri Afurika (The State of Instant and Inclusive Payment Systems in Africa (SIIPS), ikigo AfricaNenda cyatangaje ko uburyo bwo kwishyura bwihuse bushobora kugira uruhare runini mu gutuma abantu bose babona imari.

Ikigo AfricaNenda cyatangaje ko uburyo bwo kwishyura bwihuse bushobora kugira uruhare runini mu gutuma abantu bose babona imari

Mu Rwanda Ikoranabuhanga mu kwishyurana ryarazamutse cyane, yaba kuri telefone, banki, cyangwa amakarita.  Nko muri 2021 abafite konti za mobile money bazamutseho 8%,  abatanga Serivice za MoMo, bazamutseho 32%.

Clare Akamanzi umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), avuga ko iyi mibare igaragaza ko haracyari amahirwe muri uru rwego kandi niyo ntego igihugu gifite.

Ati “Nanjye ntabwo nari mfite konti ya Mobile Money, ariko nta yandi mahirwe nari mfite uretse kuyifungura,  ndashaka kubereka ko ikoranabuhanga mu kwishyura byazamutse cyane yaba kuri telefone, banki cyangwa amakarita.”

Kwifashisha ikoranabuhanga umwaka ushize abatuye ku mugabane wa Afurika bahererekanye miliyari 16 z’amadolari.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gitezimbere ikoranabuhanga muri Afurika, AfricaNenda Dr. Robert Ochola  agaragaza ko iki ari ikimenyetso cy’ibyo ikoranabuhanga ryageraho igihe ibihugu byafatanye.

Ati “Nubwo tuvuga ko hari intambwe yatewe ariko haracyari miliyoni zisaga 300 zabatabasha kubona serivisi y’ikoranabuhnga , ikibazo kibakomereye nukutagira ibikorwa remezo cyangwa bagire ubushobozi  bwo kubona amakuru n’ubumenyi  mu gukoresha bene izi serivisi   kimwe nuko  hari aho guhererekanya amafaranga bigenda.”

Ikigali harabera inama ku gaciro cyikoresha rya telefone muri serivisi y’ikoranabuhanga harimo no guhererekanya amafaranga , mu gihe uyu mugabane wari utuwe n’abagera kuri miliyari imwe na miliyoni 400 ariko 40%  byabo akaba aribo bafie telefone igendanwa  zigezweho zizwi nka smartphone , naho 44% nibo batabasha kubona ibikorwa remezo ijyanye na internet.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button