Inkuru NyamukuruMu cyaro

Muhanga: Abatuye mu cyaro basabye Akarere kongera umubare w’abafite amashanyarazi

Abatuye mu bice by’icyaro basabye ko mu ngengo y’Imali y’umwaka wa utaha, hongerwamo umubare munini w’abaturage bagomba guhabwa amashanyarazi.

Abahagarariye amasibo bahagurukaga bagatanga ibitekerezo ku mishinga migari Akarere kazakira

Ibi babivuze muri gahunda Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwateguye yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage ku mishinga migari ikenewe gushyirwa mu igenamigambi y’Akarere.

Ni gahunda yabereye mu Mirenge 12 igize aka Karere ka Muhanga.

Abatuye mu Murenge wa Kibangu by’umwihariko  babwiye Ubuyobozi ko ubusabe bwo kwegereza umuriro w’amashanyarazi  batanze umwaka ushize bwumvikanye babona umuriro ku gipimo cyo hasi. kuko umuriro bahawe uri mu Midugudu mikeya cyane.

Nteziryayo Jean Damascène ati: “Umubare w’abafite amashanyarazi uri ku kigero kidashimishije, gusa turashima kubera mu myaka yose twabayeho nibwo abatuye iKibangu babonye umuriro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye aba baturage ko mu bitekerezo batangiye kumva kandi bazi, basanze abaturage benshi bafite ikibazo cy’amashanyarazi, amazi bidahagije.

Ati: “Iyi ni gahunda dukora buri mwaka, kuko twegera abaturage tukabasobanurira ibyo twabasezeranyije babonye n’imbogamizi zatumye badahabwa ibindi bari basabye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline

Kayitare avuga ko  imihigo myinshi bahiga, bagendera ku bitekerezo by’abaturage kuko batayimba.

Yavuze ko usibye gutanga ibitekerezo,  hari indi mishinga umuturage agiramo uruhare ku bimukorerwa adategereje ko byose abihabwa ku buntu.

Ati: “Umwaka w’ingengo y’Imali twawutangiye, ikiba kigamijwe ni ukuvoma ku isoko y’aho tuvana imihigo nta handi ni ku muturage.”

Kayitare yavuze ko  kuva iyi gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage yajyaho imaze gutanga umusaruro mwiza.

Mu bindi aba baturage basabye Ubuyobozi bifuje ko bubakirwa ikiraro kibahuza n’akarere ka Ngororero kuko igihari cyarangiritse.

Basabye kandi ko hongerwa ibyumba by’amashuri, kongererwa serivisi  zitangirwa mu bigo Nderabuzima,  bakanafashwa gukorerwa amaterasi y’indinganire kubera ko aho bahinga ari ku misozi ihanamye bikanangiza ibidukikije.

Buri Mudugudu uzohereza ibintu 3 bihurizwe ku rwego rw’Utugari bibone koherezwa ku Murenge ari naho hazakorerwa ijonjora kugira ngo bahitemo ibyo abaturage benshi bahuriyeho.

Abatuye mu Murenge wa Kibangu bifuza ko umubare munini w’abaturage uhabwa amashanyarazi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button