Inkuru NyamukuruMu cyaro

Rubavu: Abantu 29 bafatiwe mu mukwabo wo gushaka abakekwaho ubujura

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2022, mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, habaye ibikorwa byo guta muri yombi abakekwaho ubujura, hafatwa abagera kuri 29.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko abafashwe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, TUYISHIME Jean Bosco, yabwiwe UMUSEKE ko aba bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bakwiye kugira icyizere kuko umukwabo turawukora umunsi ku munsi, kandi turaza kubakurikirana ku buryo bamwe muri bo baza gushyikirizwa inkiko.”

Uyu muyobozi yavuze ko abakekwa bari bamaze iminsi batanzweho amakuru ku bikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura.

Yagize ati “Twagendaga tureba abaturage dusanzwe tuzi ko ari abajura, kandi hari abo twafatanye ibikoresho.”

Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bahungabanya umutekano. Abafashwe uko ari 29 bajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button