Imikino

Umurundikazi yabaye umugore wa Kabiri usifuye igikombe cya Afurika

Umusifuzi mpuzamahanga ukomoka i Burundi, Ishimwe Cynthia, yabaye umugore wa kabiri ku mugabane wa Afurika usifuye imikino y’igikombe cya Afurika cy’abagabo nyuma y’Umunyarwandakazi Mukansanga Salma. Aya mateka yayanditse tariki 24 Ukwakira ubwo yasifuraga umukino w’igikombe cya Afurika gikinirwa ku mucanga [Beach Soccer Africa Cup of Nations 2022].

Ishimwe Cynthia yabaye undi mugore usifuye igikombe cya Afurika nyuma ya Salma

Iri rushanwa riri kubera mu gihugu cya Mozambique, ryatangiye ku wa 21 Ukwakira rizarangira ku wa 28. By’umwihariko yabaye umugore wa mbere wasifuye muri iri rushanwa mu gihe Makansaga we yasifuye imikino y’igikombe cya Afurika mu bagabo.

Yasifuye umukino wahuzaga igihugu cya Senegal na Madagascar, warangiye Sénégal itsinze ibitego 8-4. Si we mu murundi wenyine uri muri iryo rushanwa kuko ari kumwe na mugenzi we w’umugabo witwa Ndayisaba Ramadhan.

Uyu mugore watangiye urugendo rwe rwo gusifura muri 2022 yagize icyo avuga nyuma yo kwandika ayo mateka ati “ni iby’agaciro gakomeye gutoranywa mu cyiciro cya nyuma cy’abasifuzi bagomba gusifura igikombe cya Afurika kandi aya mahirwe ntakindi nayakorera uretse kuyabyaza umusaruro. Icyongeyeho kandi ndi kumwe n’abasifuzi bafite ubunararibonye badasiba kunsangiza.”

Yongeye gushimira Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika [CAF], yamuhaye aya mahirwe.

Ati “Baranyizeye ngo nzamure urwego rwange, nanatange ibyiza nifitemo. Ndumva nuzuye kandi n’umwuka ni mwiza hamwe n’abandi.”

Hashize amezi 18 CAF yiyemeje gushyira imbaraga muri gahunda zo guteza imbere abasifuzi ba bagore bo muri kuri uyu mugabane wa Afurika.

Ishimwe Cynthia ateye ikirenge mu cya Mukansanga umaze kuba umusifuzi mpuzamahanga, ndetse uri no mu bagore batatu bazasifura igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka kizabera muri Qatar mu kwezi gutaha, akaba ari nawe mugore w’umunyafurika wa mbere uzaba usifuye igikombe cy’Isi.

Cynthia yakoze amateka mu gusifurira abagabo

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button