ImikinoInkuru Nyamukuru

Biravugwa: Umunyamabanga wa AS Kigali n’umuryango we bimukiye muri Canada

Hari amakuru avuga ko Gasana Francis wari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, yimuriye umuryango we mu gihugu cya Canada kiri ku Mugabane wa Amerika.

Gasana Francis wari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali yerekeje gutura muri Canada

Guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2022, Gasana Francis wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, ntabwo yigeze kongera kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’ikipe.

Uku kutagaragara mu bikorwa by’ikipe, byibajijweho na benshi basanzwe bakurikiranira hafi iyi kipe iterwa n’Umujyi wa Kigali.

Amakuru yemezwa na bamwe basanzwe muri iyi kipe, bemereye UMUSEKE ko Gasana yerekeje mu gihugu cya Canada kandi atazagaruka kuko yajyanye n’umuryango we wose.

Gasana ubwo yafataga indege, yabwiye Ubuyobozi bwa AS Kigali ko azagaruka mu Rwanda ndetse agasubira mu kazi ariko bihabanye n’ukuri.

Uzi neza iby’urugendo rw’uyu mugabo, yabwiye UMUSEKE ko ashobora kutazagaruka kuko hari n’ibindi byinshi bifite aho bihuriye n’umutungo w’aho yakoraga, bimuvugwaho.

Ati “Yagiye mu ibanga rikomeye ajyanye n’umuryango we muri Canada. Hari n’ibindi bijyanye n’umutungo w’aho yakoraga bimuvugwaho. Ashobora kugaruka cyangwa ntagaruke.”

Umwe mu bayobozi ba AS Kigali, yavuze ko Gasana yamwemereye ko azagaruka mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2022.

Ati “Njye yambwiye azaza muri uku kwezi turimo mu mpera zako. Azagaruka vuba kabisa.”

Uyu Munyamabanga Mukuru wa AS Kigali, yari yatowe mu Komite Nyobozi iheruka guhabwa manda nshya yo kuyobora iyi kipe mu myaka ine iri imbere.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Benshi basigaye bajya gushakira ubuzima bwiza muli Canada.Iyo bagezeyo,boherereza bene wabo amadolari.Twese twifuza kubaho neza.Gusa benshi bibagirwa ikintu kimwe.Nkuko Yesu yavuze muli Matayo 6:33,dugomba “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Tugomba gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi nkuko benshi bameze.Abumvira iyo nama,n’ubwo aribo bake nkuko Yesu yavuze,Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntitukishinge ababeshya ko upfuye aba yitabye Imana.Siko bible ivuga.Roho idapfa kandi itekereza,yahimbwe n’Umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana y’Abakristu nyakuli.

  2. Abazungu bagiye bagira za RPF kera zitunganya ibihugu byabo. Ubu biratunganye uretse ko bazabyisenyera kuko abubu batazi uko aba kera bavunitse.
    Kubona intiti, za kaminuza, ibigo bubushakashatsi bose nta numwe ubona ko USA ibabeshya ibateranya na Iran, Russia, Koreya ya Ruguru, China, … Birahagije kugirango ibyavezweho byose bazabibure mu nkubiri izakurikira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button