Amabasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana ko, kiriya gihugu cyima visa Abanyarwanda bashaka kukijyamo.
Ibi bitangajwe nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranayambaga, aho hari urutonde rw’ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda, abaturage babyo ngo batemerewe kujya i Dubai.
Mu itangazo Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yasohoye kuri uyu wa 26 Ukwakira 2022, yanyomoje aya makuru, ivuga ko Abanyarwanda bemerewe kujya muri iki gihugu.
Ivuga ko habayeho kumva nabi impinduka zabaye ku mavugurura yakozwe n’iki gihugu mu gusaba visa no kujyayo ku mpamvu zinyuranye.
Itangazo rigira riti “Turamenyesha abantu ko ibyatangajwe mu itangazamakuru ko visa za UAE zakumurirwe ku Banayarwanda atari ukuri, ndetse bigamije kuyobya. Abaturage b’u Rwanda bakomeje kuryoherwa na visa zinyuranye za UAE harimo n’izubukerarugendo.”
Amabasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ikaba yagiriye inama Abanyarwanda bajya n’abashaka kujya muri iki gihugu gukurikiza amavugurura yakozwe kuri visa z’iki gihugu, nk’uko yatangajwe kuwa 3 Ukwakira 2022.
Muri aya mabwiriza mashya harimo ko nk’usaba visa y’ubukerarugendo agomba kwerekana icyumba cya hoteli yishyuye mu gihe azahamara, ticket y’indege izamusubiza iwabo, mu gihe hari aho azajya ataha akagaragaza ibaruwa y’ubutumire igaragaza imyirondoro y’uzamwakira.
Harimo kandi kuba afite amafaranga mu ntoki byibura 5000 akoreshwa muri UAE.
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu basanganywe umubano uhamye, dore ko mu 2018 iki gihugu cyafunguye Ambasade yacyo i Kigali mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire basanganywe haba mu ishoramari n’ubukerarugendo.
Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ikaba iherereye Abu Dhabi, umwe mu mijyi igenda cyane kubera ubwiza bw’umucanga w’inyanja uhaboneka.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW