Inkuru NyamukuruMu cyaro

Rulindo: Abajyanama b’Akarere baremeye imiryango 17 itishoboye 

Abagize inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo baremeye imiryango 17 itishoboye, bayiha ubufasha bw’amabati 442 mu cyumweru cyahariwe ubujyanama mu Karere Ka Rulindo.

Abaturage batanze ibitekerezo n’ibyifuzo byabo bigomba kwitabwaho

Iki gikorwa cyakozwe ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubujyanama gifite insanganyamatsiko igira iti “Urunana rw’umuturage n’umujyanama mu iterambere”.

Mu gutangiza icyi cyumweru, tariki ya 23 Ukwakira 2022 mu Murenge wa Murambi, abajyanama mu nama njyanama y’Akarere baremeye imiryango 17 itari ifite isakaro, ihabwa amabati 26 kuri buri muryango mu rwego rwo gufasha akarere mu guhangana no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo no kutagira amacumbi.

Mukakomine Marie Vestine, umwe mu bahawe amabati, wo mu Murenge wa Murambi,  ko kuba yahawe isakaro yabyishimiye cyane kandi ko bigiye kumubera intangiriro y’iterambere.

Yagize ati : “Ni ibyishimo kuri njyewe n’abana banjye, uku mumbona nta mikoro nari mfite yo kuba nakwigurira isakaro, nawe urabizi uko ibati rigura. Nabaga mu kazu kadafashije pe, imvura iragwa irayisenya, njya mu bukode, kandi nabwo kubona ubwishyu birangora.”

Mu butumwa bwe, Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, Dusabirane Aimable, avuga ko iki cyumweru cy’ubujyanama ari umwanya mwiza wo kwegera abaturage, bakamenya ibyo bishimira, ibyo bakeneye ko bikosorwa, hakarebwa niba koko umujyanama n’umuturage barimo kujyana neza mu rugendo rw’ iterambere.

Yagize ati “Ni umwanya wo kwisuzuma hakagenzurwa koko niba urunana rw’umuturage n’umujyanama mu iterambere rurimo gukorwa uko bikwiye. Abajyanama nta rwitwazo dufite, nyuma yo gutorwa twahawe amahugurwa atwinjiza mu nshingano, kandi twese twatowe tugaragaza ko dufite ubushake bwo gukorera umuturage.”

Perezida w’Inama Njyanama yavuze ko ari ngombwa kureba umwihariko wa buri murenge kugira ngo gukemura ibibazo no gukurikirana imishinga itandukanye bikorwe neza.

Ati “Twaje kugira ngo mutubwire aho mubona mutunenga nk’abajyanama aho dukora neza ariko hakaba hari ikibura naho muhatubwire, dufatanye dushake ibisubizo  kandi n’ibitekerezo byanyu kubyakorwa ngo iterambere ry’umuturage rirusheho kwihuta kugira ngo imiyoborere myiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika atwifuriza igere ku baturage bose.”

Mu gutangiza icyumweru cy’umujyanama, abaturage kandi bashimiwe uruhare bagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka ushize wa 2021/2022, basobanurirwa uko ibyifuzo bari batanze byashyizwe mu bikorwa, ibitarashyizwe mu bikorwa n’impamvu bitashyizwe mu bikorwa kandi bizezwa ko aho bishoboka ibyifuzo bitashyizwe mu bikorwa byashyizwe mu mihigo y’Akarere y’uyu mwaka turimo, basabwa ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uyu mwaka wa 2022/2023 ndetse bibutswa gutanga ibitekerezo bizashingirwaho mu igenamigambi ry’umwaka utaha wa 2023/2024.

Icyumweru cy’umujyanama kizibanda ku kwegera abaturage, kubatega amatwi no kwakira ibyifuzo byabo. Abajyanama bazifatanya n’abaturage mu muganda rusange, muri buri murenge, baganire ku ruhare rw’umuturage mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo n’izindi gahunda za Leta; bazaganira kandi ku ruhare rw’Umujyanama mu Nama Njyanama mu iterambere ry’umuturage n’inshingano z’abajyanama mu nama njyanama.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button