Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru (Ferwafa), ryamaze gushyira hanze ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu bagore.
Nk’uko bigaragara muri iyi ngengabihe, iyi shampiyona izatangira kuwa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.
Imikino ibanza yose biteganyijwe ko izarangira muri Mutarama 2023.
Iyi shampiyona izakinwa n’amakipe 12, azahura mu mikino ibanza n’iyo kwishyura.
Imikino y’umunsi wa Mbere:
Youvia WFC vs Kamonyi WFC
Bugesera WFC vs Kayonza WFC
ES Mutunda WFC vs IPM WFC
Inyemera WFC vs Fatima WFC
Freedom WFC vs Rambura WFC
APAER WFC vs AS Kigali WFC
Igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize, cyegukanywe na AS Kigali WFC.
UMUSEKE.RW