Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida wa Sena yanenze abashinzwe itangazamakuru

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr.Iyamuremye Augustin yanenze abakozi bashinzwe itangazamakuru muri Sena batuzuza inshingano zabo zo kumenyekanisha ibikorerwa mu nteko ndetse ntibanitabire imirimo y’inteko.

Perezida wa Sena yanenze ko itangazamakuru ridakunze gutangaza ibikorwa byo mu Nteko ishinga Amategeko

Ibi yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ubwo inteko rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku igenzura ryakozwe mu mitwe ya politiki harebwa uko yongerera ubumenyi abayoboke bayo.

Ubwo iyi komisiyo yarimo igeza raporo ku nteko rusange, yagaragaje ko imitwe ya politiki igifite imbogamizi y’ingengo y’imari nto ituma batongerera ubumenyi abanyamuryango benshi uko bikwiye, ndetse ntibitabire gukoresha ikoranabuhanga. Aha akaba ariho hatanzwe inama ko imitwe ya politiki yakifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugera ku banyamuryango benshi.

Abasenateri bamaze kugezwaho iyi raporo mbere yo kuyemeza babanje gutanga ibitekerezo, maze Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Iyamuremye Augustin adaciye ku ruhande anenga abashinzwe itangazamakuru muri Sena batamenyekanisha ibikorwa bya Sena ndetse ntibanitabire imirimo y’inama.

Ati “Kuva na kera ikoranabuhanga ritaraza abantu bamenyeshaga ibyo bakora, ku ngoma za kera abantu bakoreshaga ingoma kugira ngo bamenyekanishe ko habaye inama ariko twebwe haraba inama abantu ntibayitangaze, hari inama duherutse gukora hano ntabwo ibitangazamakuru hano mu Rwanda byinshi byayanditseho, ahubwo ugasanga hanze ari bo bayandikaho. Hano muri Sena haraba inama abantu ntibazamenye ko yabaye cyangwa ngo ibyavuyemo ntibimenyekane, icyo ni ikibazo gikomeye.”

Yakomeje agira ati “Hano dufite itegeko rivuga ko inama z’inteko rusange, izi nyandiko mvugo zigomba kujya ku rubuga rwa Sena (Website) ariko ntabwo zijyaho, mudutera amabuye hano nka komite nyobozi ariko nagirango mbabwire ko duhora tubyibutsa ababishinzwe, dore n’abashinzwe itangazamakuru n’inama ntibazizamo, kandi dufite batanu ahari, nta we uza kureba ibyo abantu bize.”

Dr. Iyamuremye Augustin yavuze ko bibabaje kubona ibitangazamakuru bimwe mu Rwanda byaranditse ko Perezida w’umutwe w’Abadepite yatorewe kuba Perezida wa IPU, nyamara yari yatorewe kuyobora imirimo y’inteko rusange y’ihuriro mpuzamahanga y’Inteko zishinga amategeko ku isi (IPU 145) yaberaga mu Rwanda.

Ubwo ngo yasabaga abashinzwe itangazamakuru mu nteko gukosora, bamushubije ko batari babibonye kandi nyamara bagakwiye kuba bandebereho.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena yagaragaje ko ibigo bikwiye kumenyekanisha ibikorwa byabo biciye ku ikoranabuhanga kuko hari aho usanga abashinzwe itangazamakuru batamenyekanisha ibyo bakora, bityo ngo abantu bose bakwiye kwigishwa uko bakifashisha ikoranabuhanga mu kugeza ibyo bakora ku bantu benshi.

Nubwo aba bose bavuga ibi, benshi mu bafite aho bahurira n’abashinzwe itangazamakuru mu bigo bya Leta cyangwa iby’abikorera usanga bavuga ko aba bantu aho gukora akazi kabo usanga bikorera izindi nshingano harimo kwita ku bakoresha babo nko kubashakira ibyicaro, kubamenyera amazi n’ibindi, ku buryo usanga barabaye nk’abanyamabanga b’abayobozi nyamara bashinzwe itangazamakuru n’itumanaho.

Ikindi ibigo bya Leta bishaka gukama itangazamakuru, nta ngengo y’imari birigenera, na byo biba inzitizi ku bakozi bahawe akazi ko gukorana n’itangazamakuru ngo rimenyekanishe ibyo bakora.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Erega abashinzwe itangazamakuru muri Sena sibo gusa bateshuka ku nshingano! Nonese abasenateri bo buzuza inzhingano zabo uko bikwiye? Igisubizo gitumuye ni: OYA. Abasenateri batavugira rubanda wavuga se ko bubahiriza inshingano zabo? Ingero ni nyinshi: (1) Za miliyari zamenywe mu makipi y’umupira mu Bulayintiyari kubaka ibikorwaremezo nk’amashuri n’ibitaro? (2) Ingabo z’igihugu zishorwa mu ntambara zo hanze zikanahasiga ubuzima zigendera ku yahe mategeko y’igihugu? (3) Ubushwanyi n’amahanga byabaye karande kandi bisubiza inyuma abaturage baturiye imipaka n’abandi muri rusange, bibazwa nde? (4) Akarengane ndengakamere ku baturage nk’abafungirwa ubusa bamara imyaka ine cyanga itanu bakarekurwa ngo ni abere ariko bakabuzwa kuvuga akarengane kabo, … n’ibindi. Ibyo byose ni bimwe mubyo abasenateri bateshutseho. Muri make: SI URWUMWE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button