Inzego z’umutekano zirimo Polisi zagaruje mudasobwa 30 zibwe ku ishuri rya G.S Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bamwe mu bakekwaho kuziba bahise batabwa muri yombi.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022, nibwo abajura bitwikiriye ijoro biba mudasobwa abanyeshuri bigiragaho ku Urwunge rw’Amashuri rwa Rwimiyaga mu Murenge wa Rwimiyaga muri Nyagatare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Anthony Bagabo yemereye UMUSEKE ko izi mudasobwa zagarujwe zose kandi hari bamwe bafashwe mu iperereza ryakozwe kuri ubu bujura.
Ati “Nibyo mudasobwa zari zibwe zose zabonetse, Polisi iracyabikurikirana ndetse iperereza rirakomeje ku buryo hari abafashwe bakekwaho kwiba izi mudasobwa ariko icy’ingenzi nuko mudasobwa zabonetse.”
Umuyobozi wa GS Rwimiyaga, Byiringiro Daniel yavuze ko mudasobwa zari zibwe ari 30 zo mu bwoko bwa Lenovo ariko ngo ubusanzwe amasazerano bafitenye na kompanyi icunga umutekano hakaba harimo no kuriha ibyibwe.
Yagize ati “Mudasobwa twari twibwe ni 30 za Lenovo, dufite kompanyi icunga umutekano, ifite abakozi benshi kandi iyo habaye ikibazo amasezerano avuga ko bishyura ibyibwe. Natwe dutegereje ibiva mu iperereza ngo turebe niba batararangaye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Anthony Bagabo yongeye gusaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano kandi abayobozi b’ibigo bagakurikirana ibyo bashinzwe aho kwiringira ko bafite abacunga umutekano.
Ati “Umuturage wese ahava akagera afite ashinzwe umutekano haba mu gutanga amakuru no kureba icyo aricyo cyose abona gifite aho cyahurira no guhungabanya umutekano, icyo twibutsa abantu kandi kumva ko bafite abacunga umutekano bidahagije, bagomba guhora bakurikirana ariko abayobozi haba abayobora ibigo by’amashuri n’abakorera hafi aho bagomba kuba bacunga umuteno wifashe muri ako gace barimo.”
Nubwo izi mudasobwa abanyeshuri bigiragaho zibwe zikaza kuboneka, hari amakuru avuga ko iri shuri ricana amatara kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bageza saa yine z’ijoro bakayazimya, gusa ubuyobozi bw’iri shuri bukaba byahakanye aya makuru.
Umutekano w’iri shuri ukaba waracungwaga na kompanyi ya Tiger, inzego z’umutekano zirimo RIB zikaba zarahise zitangira iperereza kugirango harebwa niba ntaho ubu bujura bwaba buhuriye n’abahacungaga umutekano iryo joro.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW
bakore iperereza ryimbitse,abahamwa n’icyahabahanywe byinangarugero
Arikose kubujura bukabije turabigenza ngute? wa mana we gusa bahanwe byintangarugero