Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Kagitumba na Cyembogo mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare, bavuze ko bakusanyije amafaranga agera kuri Miliyoni enye bayaha ubuyobozi kugira ngo bugure ubutaka bazajya bashyinguramo, ubu ntibazi irengero ryayo.
Aba baturage bavuga ko hashize imyaka ine bizejwe guhabwa ubutaka bwo gushyinguramo nyuma yo kwishakamo ubushobozi ariko ko amaso yaheze mu kirere.
Umwe mu baturage avugana na Flash Radio/Tv , yavuze ko buri rugo rwasabwe gutanga 9000frw ariko batazi uwo mushinga uburyo wadindiye.
Umwe yagize ati “Mbere twatanze ibihumbi bitanu 5000frw.Ubwa kabiri bati dutanga ibihumbi bine, amafaranga turayatanga na none biba ibihumbi icyenda (9000frw). Twicara tubibaza ngo ntabwo barabona ubushobozi, dushyingura matimba.”
Undi na we yagize ati “Amafaranga abantu bayatanze bari bavuze ngo bayabagaruze, ariko ntibigeze bayagaruza. Ubu tujya i Matimba. Kujya I Matimba ku modoka biragoye cyane. Twatanze amafaranga batubwira ngo ni ay’irimbi, ntitwaribona, amafaranga na yo ntitwayabona, ibyo byose byahezeyo.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Matimba,Nshimiyimana Chris , wahoze ayobora Akagari ka Cyembogo mu gihe cyo gukusanya aya mafaranga, yavuze ko uyu mushinga wagiye mu maboko y’Akarere, kakazaba ariko gafata umwanzuro.
Yagize ati “Twabanje kubicisha muri njyanama haba iy’Akagari n’umurenge kugira ngo babikurikirane, babishyira ku rwego rw’Akarere,bakatubwira ko Akarere kagiye gutanga icyemezo cyo kugira ngo bashyingure ndetse n’ubutaka bwavuye mu maboko y’umuturage, bujya mu maboko y’Akarere.”
Yakomeje agira ati “Twagiye rero dukora ubuvugizi butandukanye, ariko ikibazo kiracyari ku Karere ntabwo baraduha igisubizo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko aya mafaranga yakoreshejwe agurwa ubutaka.
Yagize ati “Bashoboye kubona igice cya hegitari. Ubundi irimbi rigira Ingano y’ubutaka rikwiye guheraho. Hifuzwa ko haba hegitari ebyiri, ibiro by’ubutaka bw’Akarere birimo birakurikirana, ni bo twabishinze kugira ngo birebe ingano y’ubutaka buhari, birebe ko ibyangombwa byuzuye, hanyuma n’icyangombwa gisohoke niba cyujuje ibisabwa, cyibe cyasohoka cyitwa irimbi.”
Aba baturage bifuza ko bahabwa irimbi kuko aho bashyingura bakora urugendo rurerure kandi bagakoresha amafaranga 30.000frw bavuga ko ari menshi.
TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW