Inkuru NyamukuruMu cyaro

Muhanga: Umusore w’imyaka 23 yaguye muri Piscine

Inzego z’umutekano zatoraguye  umurambo w’umusore muri ‘Piscine ‘ i Kabgayi.

Bagenzi basize Nkundineza Pierre arimo kogana n’abandi bantu

Nkundineza Pierre  wakomokaga mu Mudugudu wa Nyabizenga Akagari ka Kirengeli mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ariko akaba yari atuye mu Murenge wa Nyamabuye kuri ubu, yamanukanye na bagenzi bagiye kwishimisha no kwidagadura harimo no koga ararohama arapfa.

Masengesho Maranathan wabanaga na Nkundineza Pierre avuga ko yavuye mu rugo amusezeye ko agiye mu isabukuru y’umusore mugenzi we i Kabgayi, aramutegereza kugeza nijoro ntiyagaruka.

Ati: “Yansize mu rugo ndwaye ambwira ko agiye muri anniversaire  ya Carmel arambwira ati ‘urabona mberewe?’ Musubiza ko aberewe ahita agenda, ansezeranya ko ari ahanimugoroba.”

Masengesho avuga ko abonye adatashye atangira kwibaza byinshi ariko atekereza ko afite aho yaraye n’abo bari kumwe.

Ati “Nageze i Kabgayi nje kwivuza bambwira ko uwo twabanaga yapfuye.”

Mukarugambwa Elisabeth Umubyeyi wa Nkundineza yabwiye UMUSEKE ko byamugoye kwakira urupfu rw’umwana we.

Ati: “Ntabwo urupfu rwe rwumvikana ni gute umuntu woganaga  n’abandi  yageza ubwo yitabimana abo bari kumwe mu mazi ntibabimenye?”

Gusa uyu mubyeyi avuga ko ategereje ibiva mu iperereza,  kubera ko asanzwe azi ko umwana we nta kibazo yagiraga.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga  Mugabo Gilbert avuga ko ari ubwa mbere iyi mpanuka yo muri Piscine hano iMuhanga ibaye.

Yagize ati: “Iperereza ryatangiye dutegereje ikivamo.”

Bamwe mu babonye igihe Nkundineza yagiriye muri Piscine bavuga ko yatangiye koga asanzemo abandi bantu, bakibaza impamvu batigeze babona Nkundineza arohama kugeza ubwo bahamusize bagataha.

Umwe yagize ati: “Abarimo bose bogeraga hejuru y’umurambo we, gusa bishoboke ko batigeze bawubona.”

Ubwo twakoraga iyi Nkuru twamenye ko abantu 3 barimo abakora muri Bar iri hafi ya Piscine, umukozi ushinzwe imirimo yayo ndetse n’uwamutwaye Telefoni bajyanywe n’ubugenzacyaha kugira ngo babisobanure, nubwo nta rwego rwigeze rubivuga.

Umurambo wa Nkundineza Pierre uri mu buruhukiro i Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Nyakwigendera Nkundineza Pierre warohamye muri Piscine

MUHIZI ELISÉE
UMJSEKE.RW/Muhanga

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Ariko, ntabwo mu tubwiye niba yarasanzwe azi kwoga. Kuko niba yari asanzwe abizi, biragoye ko yapfa kurohama gifirifiri atavuze. Ikindi, byari saa ngapi? Kuko niba hari ku manywa, amazi ya piscine aba abengerana, ushobora kubona umuntu urimo hasi. Uwatwaye téléphone se we bite? Hanyuma abantu bari kumwe, basangiye, isabukuru, barangiza bakidagadurira hamwe, nyuma bakikubura bagataha batabanje
    gushaka mugenzi wabo ngo bamenye ibye kandi yagiye muri piscine ku manywa bose bareba.
    Mbese, harimo tena, bakurikire rwose.

  2. Bikurikiranwe hari ikibyihishe inyuma Nta kabuza! Umuntu apfira ate muri piscine Ari kumwe n’abandi? Ngo barataha ntibamenya ko atatashye !!!! Bareke kubeshya!

  3. Bikurikiranwe hari ikibyihishe inyuma Nta kabuza! Umuntu apfira ate muri piscine Ari kumwe n’abandi? Ngo barataha ntibamenya ko atatashye !!!! Bareke kubeshya!

  4. Ahaaa!! bareke kubeshya ahubwo bakurikirane abo abari bajyanye muri univercel kuki mwamenye ko yaje mukirori ariko ntibamenye ko atatashye areke kubeshya?.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button