Imikino

Gicumbi FC yabonye ubuyobozi bushya

Abanyamuryango b’ikipe ya Gicumbi FC, bwashyizeho Komite Nyobozi nshya izayobora iyi kipe mu myaka ine iri imbere.

Komite Nyobozi nshya ya Gicumbi FC

Ni nyuma y’Inama y’Inteko rusange yahuje abanyamuryango ba Gicumbi FC ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, ikabera i Gicumbi.

Ni nyuma yo kuba ikipe yari iyobowe na Al Hadji Shumbusho Assouman mu buryo bw’inzibacyuho, wari wagiyeho asimbuye Urayeneza Jonh wari weguye ku mwanya wo kuyobora iyi kipe.

Nyuma y’amatora yabereye muri iyi nteko rusange, Niyitanga Désire wahoze ari visi perezida wa Gicumbi FC, niwe watorewe kuyiyobora.

Komite Nyobozi yose ya Gicumbi FC:

  1. Niyitanga Desire: Perezida
  2. Nkurunziza Fabien: Visi perezida wa Mbere
  3. Nzaramba Lucie: Visi perezida wa Kabiri
  4. Ntambara Émile: Umunyamabanga Mukuru
  5. Niyonsenga Consollée: Umubitsi
  6. Urayeneza John: Umujyanama
  7. Karanganwa Jean Bosco: Umunyamategeko

Komisiyo ngenzuzi igizwe na Thadée [Perezida], Ahishakiye Valens na Nyirandama Chantal.

Komisiyo Nkemurampaka igizwe na Masisita [Perezida], Appolinnaire na Libératha.

Ikipe ya Gicumbi FC itozwa na Banamwana Camarade, ivuga ko yiteguye kugaruka mu cyiciro cya Mbere nyuma yo kukivamo mu mwaka ushize.

Gicumbi FC ifite intego yo kugaruka mu Cyiciro cya Mbere

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button