Imyidagaduro

Chorale yashinzwe n’abakozi ba EAR Diyosezi ya Byumba imaze imyaka 25

Chorale Integuza yashinzwe na bamwe mu bahoze ari abakozi ba EAR Diyosezi ya Byumba yizihije imyaka 25 imaze ibayeho.

Chorale Intabaza imaze imyaka 25

Korali Integuza yavutse ku 28/7/1997 itangijwe n’abantu 9. Yagize abaririmbyi 123, muri bo 40 ni bo baboneka umunsi ku wundi, abandi bagiye bimukira ahandi.

Iyi chorale imaze gukora indirimbo 193, yasohoye volume 4 zigaragaza amajwi n’amashusho. Ku Cyumweru tariki 23/10/2022 nibwo yizihije yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 25 iyi chorale imaze byaranzwe n’ibyishimo ndetse byitabirwa n’andi ma chorale atandukanye harimo n’atabarizwa mu itorero rya Ear Diyosezi ya Byumba, by’umwihariko basusurukijwe na Chorale yaturutse mu gihugu cya Uganda yitwa All Sense.

Umuyobozi wa Chorale Integuza Manzendore Manzi Thierry avuga ko nubwo atatangiranye na Chorale, azi amateka ashariye bahuye na yo mu gihe cya mbere, ariko  gutanga ubutumwa bw’ijambo ry’Imana babicishije mu ndirimbo birakomeje.

Agira ati: “Hashize imyaka 25 chorale Integuza itangiye kuririmba, twanyuze mu bihe bikomeye, twabuze abaririmbyi 8 bamaze kwitaba Imana, ndetse n’abanyamuryango b’icyubahiro batatu batuvuyemo, ariko dukomeje umugambi wo gutanga ubutumwa bw’ijambo ry’ Imana ntiduteze kuzacika intege”.

Abitabiriye isabukuru, bacishagamo bakumva Ijambo ry’ Imana

Umwepisikopi wa Ear Diyosezi ya Byumba Ngendahayo Emmanuel ashima uruhare iyi chorale igira mu kubahiriza inshingano z’itorero, ndetse abashishikariza ko bazakomeza kubashyigikira.

Ati: “Ubundi umuriro w’Imana ugizwe n’ubufatanye, kuba abaririmbyi b’Integuza badufasha gutambutsa ijambo ry’Imana, bakadufasha gushyigikira abayoboke batishoboye ni byiza cyane, natwe tuzakomeza kubashyigikira mu itorero”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel nawe ashima uruhare iyi chorale yagize mu gushyigikira iterambere ry’ akarere no kwigisha ubutumwa burwanya amakimbirane, kuba nta banyamuryango barangwa n’ imico ihungabanya abandi nk’ ubusinzi n’ indi mico ibangamira abaturage.

Yagize ati: “Twumvise ko iyi chorale mu kwitegura isabukuru y’imyaka 25  bamaze iminsi bubakiye umuturage utishoboye, n’ igikorwa cyiza, badufashe no kwigisha kurwanya amakimbirane mu miryango, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, indyo yuzuye n’ ibindi bikorwa bizamura imibereho y’ abaturage, natwe twiteguye kubashyigikira nk’abafatanyabikorwa b’akarere.”

Umwepisikopi wa Ear Diyosezi ya Byumba Ngendahayo Emmanuel, akomeje kubashyigikira
Umuyobozi w’ akarere Nzabonimpa Emmanuel yabashimiye uruhare bagira mu guhindura abaturage bayobye
Aba ni abaririmbyi ba Chorale Integuza ariko bahinduye imyambaro

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button