AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Inyeshyamba za M23 zafashe agace ka Ntamugenga

Mu mirwano ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa Congo, kuri iki Cyumweru inyeshyamba za M23 zafashe agace kitwa Ntamugenga.

Inyeshyamba za M23 zafashe uduce turimo akitwa Ntamugenga

Kuva ku wa Kane mu bice byari bimaze iminsi bitekanye hongeye kumvikana amasasu n’imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo.

Ku wa Gatanu imirwano yarakomeje, ku wa Gatandatu ni uko, ndetse no mu gitondo kuri iki Cyumweru, aho M23 yafashe uduce twa Muhimbira, Nyaluhondo, na Ntamugenga byari mu maboko y’ingabo za Leta.

Aya makuru yemejwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Congo n’Abanyamakuru bigenga.

Urubuga rwa internet, https://drcactu.cd/ rwavuze ko amakuru ava mu basirikare ba Leta ndetse no muri M23 yemeza ko Ntamugenga yafashwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko ingabo za Leta zahungiye ku bitaro, biri muri ako gace ka Ntamugenga.

Ntamugenga ni agace gafite akamaro cyane ku bari ku rugamba kuko ngo ni yo nzira yerekeza mu mujyi wa Goma.

Itangazo ryasohowe n’ingabo za Leta, FARDC mu buryo bweruye zishinja u Rwanda zikavuga ko abasirikare barwo ari bo bateye ibirindiro by’ingabo za Congo bitwikiriye M23.

Muri iryo tangazo FARDC ivuga ko imirwano imaze kugwamo abasivile bane, harimo umwe wishwe n’amasasu ahitwa Rangira, abanda batatu bapfiriye Ntamugenga, ndetse abagera kuri 35 bakomeretse harimo abana.

FARDC ivuga ko ikomeje kwitwara neza ku rugamba.

Nubwo FARDC ivuga ko abatangije intambara ari M23, uyu mutwe na wo uvuga ko ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Mai Mai zabagabyeho igitero, na bo birwanaho.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 6

  1. Ese baba ari abasirikari b’u Rwanda babateye bihita bibaha igisobanuro cyo gutsindwa no kwiruka? FARDC rwose! Wagira ngo ni abana b’ibitambambuga batera impuhwe buri wese! Ibaze guhungira mu bitaro pe!

  2. Yoooooo bihangane nagoma tuzayifata kuko nibigwari ntanagahunda yintambara nimwe bagira mbex nimbwa icyocshoboye nugukunda abagore nokwaka ruswa

  3. Bumvise icyo bireguza kukumva arukuvugaka ali ingabo zu Rwanda zatumye bayabangira ingata !!niba bavuga ko ali u Rwanda rubirukansa bagahungira mubitaro uko babirota nibatera u Rwanda ubwo bazahungira he!! ese ubundi Bunagana masisi rutchuru ali u Rwanda haba aliho hafi kurusha Goma !! ko kuyifata bibaye ali u Rwanda ali iminota ntanuwarwana ubwo bakumva ngo nu Rwanda bagakizwa namaguru nibitonde bareke guhera mukwiriza M23 ibarengeshe icyuya imishyikirano kisekedi azabingingira kuyikorana nabo kuneza kugisirikare FARDC nigisirikare kwizina gusa

  4. Erega kuba ingabo za congo zivugako ari RDF nibivuze ngo biruke nki mbeba ibonye intare kuko haribyici bari guhunga kandi bamenyeko aho barikujya hatari kure cyane bajyabavugango wiruka usiga ugusanga ugasiga ugusana.none ko bavugako ari ingabo zurwanda bakaba bahunga bagana kumupaka w’urwanda bitwaje intwaro ziremereye bumvako u rwanda ruzareberagusa?kuba urwanda rucecetse suko ntacyo gukora rufite. ahubwo nuko haricyo ruri gukora .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button