Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, bafashe umwanya bagaragariza urugwiro Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ku Isabukuru yagize y’imyaka 65.
Ibi byabereye mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC ibitego 3-0.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 65, abakunzi ba Rayon Sports na perezida w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, bafashe umwanya muto bifuriza Isabukuru nziza Perezida Paul Kagame.
Ibi byaherekejwe no kugaragaza ifoto y’Umukuru w’Igihugu, yari yanditseho ngo “Happy Birthday H.E Paul Kagame.” Bisobanuye ngo Isabukuru nziza Nyakubahwa Paul Kagame.
Abasesengura shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, bahamya ko iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo kuba ari iya Mbere n’amanota 15 mu mikino itanu imaze gukina.
UMUSEKE.RW
Turabambere mudushya
ntago dusanzwe reyon sport nzayigwa inyuma pe!!