Inkuru NyamukuruMu cyaro

Abangavu babyariye iwabo bakeneye aho bafasha abana ngo basubire kwiga

Amajyaruguru:  Bamwe mu bana b’abakobwa babyariye iwabo bakiri bato bikabaviramo gutakaza amashuri, barasaba ko bashyirirwaho ibigo byihariye bizajya byita ku bana babo bari munsi y’imyaka itatu, ECD, kugira ngo na bo babashe gusubukura amasomo yabo.

Abangavu babyariye iwabo, bavuga ko babonye aho gusiga abana babo basubira ku ishuri (Photo Internet)

Iki kibazo bagishingira ku kato bakunda guhabwa mu miryango bakomokamo, kuko ngo iyo bakimenya ko batwite bahinduka ibicibwa, bamwe bakirukanwa mu miryango, bityo banabyara bakabura abo basigira abana babo, bigasaba ko bicara hamwe bakabarera ibyo kwiga bagatandukana nabyo.

Bamwe muri aba bana b’abakobwa babyaye imburagihe, bavuga ko igihe bamara barera abana babo kugera nibura ku myaka itatu, baba bari mu buzima bugoye cyane, ndetse ngo usanga abatabasha kwihangana batwariramo izindi nda kubera ibishuko, ariko ngo babaye bari ku mashuri ibibarangaza ntibabibonera umwanya.

Umutoniwase Catherine (izina yiyise) ni umwe muri bo, yagize ati “Nabyaye mfite imyaka 14, niga mu wa mbere mu mashuri yisumbuye, mu rugo baranshiye nkajya nitekera kugira ngo ndye n’umwana wanjye kwari uguca inshuro no gusabiriza, urumva utakugaburira ntiyagusigaranira umwana ngo wige, ariko hari nk’ikigo dusigamo abana bacu, tuzi ko babona igikoma, twakomeza amasomo ntitubone n’umwanya wo gutekereza ku buzima bubi turimo n’ibishuko tukabyirinda.”

Undi na we umaze kubyara kabiri afite imyaka 17 mu gahinda kenshi yagize ati “Impamvu se yatumye mbyara kabiri kose ni ukubera iki, nabyaye uwambere mba kwa mama wacu, barantererana mbaho nabi cyane, muri ubwo buzima ndashukwa kugira ngo mbone uko nita ku wa mbere, bituma nterwa indi nda, ariko iyo mba niga mfite aho nsiga umwana ntibyari kumbaho.”

Akomeza ati “Nk’ubu muri ECD bakira abana kuva ku myaka itatu gusa ibiri gusubiza hasi ntibyakunda, ariko dufite nk’ahantu hihariye basigarana abana bacu nibura kuva ku mwaka kuko aba arya anywa wasubura kwiga nta kibazo, wenda tukabatahana tuvuye kwiga, mudukoreye ubuvugizi hakaboneka, ibibazo duhura nabyo byagabanuka tugakomeza amashuri twitegurira ejo hacu heza.”

Usibye kuba aba bangavu basaba gushyirirwaho ibigo byita ku bana babo bakiri bato kugira ngo babone uko bakomeza amashuri yabo, no ku ruhande rw’ababyeyi nabo bavuga ko ari umuti wagabanya inda ziterwa abangavu, kuko ibibarangaza n’ibishuko byaba bike ndetse ntibitakarize n’icyizere cy’ubuzima bwabo kuko biga bafite intego.

Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe, Dr.Libelathe Gahongayire avuga ko iki cyifuzo atari ubwa mbere gitanzwe, ariko ko bitigeze bishyirwamo imbaraga, gusa ngo kuri iyi nshuro bagiye kubyitaho, kugira ngo abo bana babyaye bakiga babashe gukomeza amasomo yabo.

Yagize ati “Nibyo koko aba bana usanga babyara nabo bagikeneye kurerwa, bagatereranwa mu miryango bakabura ababitaho, iki cyifuzo cyo kubashakira aho bazajya basiga abana babo mu gihe bakiri bato nabo bakabona uko bakomeza amasomo yabo si ubwa mbere bagitanze n’ubwo bitashyizwemo imbaraga mu kwihutisha kugikemura, gusa ubu bigiye  kwitabwaho by’umwihariko dufatanije n’imiryango dukorana, ku buryo bizabafasha gukomeza kwiga badahangayitse.”

Imibare igaragazwa n’Intara y’Amajyaruguru yemeza ko mu myaka itanu ishize abana b’abakobwa bagera ku 1,056 babyariye iwabo bakiri bato, muri bo 271 gusa nibo babashije gusubira ku mashuri, abandi kubera ibibazo by’ubuzima bubi baciyemo burimo kubura aho basiga abana ngo bajye kwiga bahisemo kurivamo.

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA

Related Articles

igitekerezo

  1. Bamwe bavuga ko umuti wo kubyara kw’Abangavu ari ukubemerera bakaboneza urubyaro.Byaba ari agahomamunwa.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana b’abakobwa mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo bali mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana,nkuko Yesu yabisabye buri mu Kristu nyakuli wese.Nguwo umuti rukumbi w’Abangavu babyara.Ntitukabe abakristu ku izina gusa (nominal Christians).Niyo mpamvu igihugu cyacu n’isi yose bifite ibibazo.Ni ukubera ko abantu batuye isi abenshi ari abakora ibyo Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button