Andi makuruInkuru Nyamukuru

Indege ya RwandAir yataye inzira y’ikibuga

Ubuyobozi bwa sosiyete y’indege ya RwandAir bwatangaje ko indege yavaga i Kigali yerekeza i Kamembe, kuri uyu wa Gatandatu yagize akabazo, gusa ko abagenzi bose bameze neza.

Indege ya RwandAir bigaragara ko yarenze inzira y’ikibuga cy’indege

Kuri twitter RwandAir yagize iti “Indege ya RwandAir yakoze urugendo WB601 yerekezaga i Kamembe muri iki gitondo yagize akabazo gato irimo kugwa.”

Yakomje igira iti “Abagenzi bose bameze neza.”

Sosiyete ya RwandAir yatangaje ko kubera ako kabazo, hashobora kuba impinduka ku ngengabihe y’indege, isaba abantu kwihanganira impinduka zaba.

Ntabwo yavuze ikibazo cyabayeho, ariko ifoto yafashwe igakwira ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko indege yataye umuhanda w’ikibuga ihagarara hirya gato yacyo.

Impanuka nk’iyi ni iya kabiri ku ndege ya RwandAir, nyuma yaho muri Mata uyu mwaka ku kibuga k’indege cya ENTEBBEE muri Uganda, indege yaguye n’ubundi hirya y’inzira y’ikibuga kubera ikirere kibi.

Icyo gihe ubuyobozi bwa sosiyete ya RwandAir kuri Twitter batangaje ko iyi ndenge yahuye n’ikibazo k’ikirere igakora impanuka, ariko ko nta muntu n’umwe wakomerekeyemo.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button