Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi gukora mu buryo bwabo, ntibapfu kubeshywa mu buryo bworoshye, yabivuze amaze kwitangaho urugero ko “hari abaza bamubwira ko Imana yabamutumyeho” akabumva ariko ngo ntabemera.
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yayoboye inama ya Biro politiki ya RPF-Inkotanyi, yatumiwemo abayobozi mu yandi mashyaka ndetse n’abakuriye amadini atandatukanye.
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ibyo u Rwanda rugeraho rubikora mu buryo bwarwo, nta we rwiganye cyangwa urubwiriza gukora.
Ati “Mpereye no ku bo twatumiye, ubundi umuntu yavuga ngo ko iyi nama ari iya RPF twe turayizamo gukora iki? Ikibazanamo, aho waba uturuka hose, icyo waba utekereza cyose kandi ufitiye uburenganzira, hari aho duhurira byanga bikunze. Ahambere, hari nk’imitwe ya politiki dukorana na yo, duhurira muri Guverinoma, mu Nteko, aho tudahurira ubwo ni he? Icy’ingenzi ahandi duhurira, ni iki gihugu cyacu. Kuko uko RPF yifuza gukora n’aho yifuza kuba yageza igihugu cyacu mu musanzu wa RPF, n’abandi buriya niho bashaka ko kigana, aho tunyuranyije wende ni uburyo kihagera.”
Perezida Kagame yavuze ko uko hari politiki yo gushakira umutekano igihugu, cyangwa kurwanya ruswa n’andi mabi, nta munyepolitiki waza we ashyigikiye ko igihugu kitagira umutekano, cyangwa ngo azane politiki yo guha intebe ruswa.
Ati “Ni ukuvuga ngo uwo mugambi twese tuwuhuriyeho, politiki uko itandukana ni ukuvuga ngo nzakoresha iyi nzira…aho tujya ni hamwe.”
Abajya guhanurira Perezida Kagame bamenye ko atabemera
Muri iyi nama yarimo n’abanyamadini, Perezida Paul Kagame yavuze ko amadini nay o atandukanye, ariko na yo afite umugambi umwe, “gukorera Imana, cyangwa kuyobora abantu mu mugambi Imana ishaka.”
Gusa ngo hari bamwe barengwa, baba bakorera Imana bageraho na bo bakaba Imana, ariko kuri Perezida Kagame ngo icyo bivuze ni uko baba babeshya.
Ati “Twese turi abantu b’Imana itarenganya, idasumbanya, nta kuntu wowe yakugira nkayo jyewe ikansiga. Hari abantu, bimaze kuba kenshi, bakaza bakambwira ngo bamfitiye ubutumwa, na vuba aha baraje ntabwo ari kera, bakambwira ko Imana yabatumye, mbatega amatwi ariko nubwo mbatega amatwi ntabwo mbemera.
Si mbibabwira, ariko ndavuga ngo urabeshya, uri umunyakinyoma. Impamvu ni imwe, uje ukanyigisha imico myiza, ndetse ukampa ibitekerezo byiza, ndetse ukaba wanyereka aho nkosheje, ukambwira uburyo bwiza ubwo ari bwo, ibyo nabyakira neza, ndetse tukabijyaho impaka, nkaza kugera koko aho numva ko uri mu kuri, nkaza kugeraho nkanahindura koko ibyo nakoraga, ariko uje ukambwira ngo watumwe n’Imana..,
Mu bo Imana yatuma mu by’ukuri ni jye yabanza guheraho, kuko mujyakuntorera kuba Umuyobozi wa RPF, [nkoresheje amagambo yabo], Imana yarabakoresheje murantora, none se niba ari uko bimeze, kuki ari mwe yatuma aho kugira ngo intume, cyangwa ntimbwire?”
Uku gushungura ibyo abwirwa n’abahanuzi, ni na byo Perezida Kagame yahereyeho asaba abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi gushishoza ntibagapfe kwemera icyo buri wese ababwira.
Ati “Ntimugashukike ku buryo bworoshye, iyo umuntu agushuka mu buryo bworoshye ugatwarwa ntabwo ugera kure, utarahura n’ikibazo.”
Perezida Kagame yavuze ko uburyo budasanzwe, u Rwanda rukoresha mu mikorere yarwa ari byo birugeza kure.
Yavuze ko ibikorwa mu Rwanda bigendera ku nyungu z’igihugu no gushaka kw’abaturage, kuko ngo bigomba kuba ari ibintu bihindura “dynamic”.
Ati “Unconventional methods (ibitanditse, ibitarumvikanyweho), unconventional methods, zagejeje, zigejeje, zizageza u Rwanda kure. Ntabwo mvuze ngo conventional methods “ibyo abantu baganiriye”, ngo ziveho, oya, icyo mvuze tugomba kurenzaho, tugomba kurenzaho tugakora ibindi, niko igihugu cy’u Rwanda, imiterere yacyo, ubudasa bw’igihugu ni cyo bidusaba, niyo mpamvu twifuza imbaraga, ubushobozi, ubumenyi bwa buri wese n’iyo twaba tutavuga rumwe, n’uwo tudahuje imyumvire tugomba kugira aho duhurira.”
Perezida Paul Kagame yanashimye uburyo Abanyarwanda bitwaye mu cyorezo cya COVID-19 bagakora mu buryo bwabo, kandi bakitwara neza.
Gusa, ngo bitewe n’amasomo COVID-19 yagaragaje ko abantu bagomba kwigira, u Rwanda rwabonye uburyo bwo gukora inkingo z’icyo cyorezo ndetse n’izindi ndwara.
Mu bundi butumwa yatanze, Umukuru w’igihugu yanenze abayobozi biremereza bakangisha ngo “uzi icyo ndi cyo”, ndetse n’abafite umururumba wo kunyunyuza rubanda, avuga ko uwo azamenya atazabirokoka.
AMAFOTO @Paul Kagame Flickr
UMUSEKE.RW
Biteye agahinda kubona abiyita “abakozi b’Imana” cyangwa “abihayimana” bajya kubeshya president Kagame ko Imana yamubatumyeho.Birababaje kubona n’abayoboke babo batabona ko pastors,bishops na Apotres bateka umutwe kugirango barye amafaranga yabo.Yesu yasabye “abakristu nyakuli” gukorera Imana badasaba amafaranga kandi bativanga muli politike.Nkuko Kagame yabyerekanye,ntabwo abiyita abakozi b’Imana bali bakwiriye kujya mu nama za politike nk’izi.Urugero,nta na rimwe Yesu cyangwa Pawulo bajyaga mu nama za politike zatumijwe na Pilato cyangwa umwami Herodi.Nkuko Abaroma 16:18 habyerekana,aba biyita abakozi b’Imana,baba ari “abakozi b’inda zabo”.