Andi makuruInkuru Nyamukuru

Kagame yihanije abayobozi bafite “umururumba”

Abiba rubanda kandi ni bo batunze
Bihaye imishara ngo imitima yabo ituze ariko ntibanyurwa…

Mu butumwa yageneye Abayobozi, yahuye na bo mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga umuyobozi, anenga abafite umururumba no gushaka kurya ibyo batavunikiye.

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kwamagana no kugaragaza bagenzi babo bakora ibibi

Mu mbwirwaruhame ye, Perezida Kagame yavuze ko mu ntego za RPF harimo gukorera igihugu, gufatanya n’abandi mu bumwe, no gukorera mu mucyo.

Yanenze abayobozi basigaye bikagatiza, aho ageze hari amabwiriza we akayarengaho yitwaje ububasha afite ati “uzi ico ndi co”, iyi mvugo ya kera ngo yanagarutse mu bayobozi bariho ubu.

Ku bijyanye n’ubunyangamigayo no gukorera mu mucyo, Umukuru w’Igihugu yanenze bikomeye abayobozi basigaye bafite umururmba wo kurya iby’abaturage bagakwiye kuba bafasha gutera imbere.

Ati “Niba wakoze ibibi byumve nawe ko ari bibi, ubikosore bitararinda binagera kure.

Ubonye amahirwe rimwe wabwiwe, ubonye ubwakabiri, wabwiwe, kuki ugomba gutegereza ubwagatatu ukora cya kibi abantu bakubwira buri munsi, buri munsi, biba bivuze iki? Cyangwa ubona ko abantu bakugira bate? Ntabwo ari uwabivuze, ahubwo ikibazo kiba kutabivuga.”

Perezida Kagame yanenze abayobozi bapfuka amaso yabo kandi babona bagenzi babo bazambije ibintu.

Ati “Buri munsi murabibona, mubyumva kuri radio, mukumva ba Minisitiri, abajyanama ba Leta beguye, bafashwe…Tugomba gushaka uburyo ubwo ari bwo bwose tugomba kubirwanya …. Hari ubwo umuntu yibwiraga ngo ni ba basaza bakuriye muri politiki mbi, bagira imico mibi ni bo babikora, nooo! Ubu bisigaye bikorwa n’abana. Ndashaka kubwira urubyiruko ruri hano, rukwiye kumenya ngo ni rwo gihugu cy’ejo, ni zo mbaraga z’uno munsi. Namwe mwajya mu mico mibi nk’iyo gute? Kuki tudashaka uburyo dukora neza, ibintu bizima ufite ikibazo tukamufasha?

Kuko iyo ukoze ibintu nk’ibyo mu nzego z’ubuyobozi, ntabwo ari ikibi gusa ukoze, niba hari ibyo wibye wagize gute, hari n’icyo cyizere umuryango nyarwanda wari ukwiye kuba uguha, cyangwa ufite. Icyo cyizere umunryango nyarwanda wagombye kuguha koko pe uragitaye, urakijugunye, ugitaye aho ugomba kugita, koko? Birarenze, birenze ibyo by’amafaranga wari unyereje, icyizere kijyana n’ubuyobozi byagenze gute?”

Ubwo Perezida Paul Kagame yaganirizaga abayobozi bitabiriye inama ya Biro politiki ya RPF Inkotanyi

 

Abiba rubanda ni na bo bafite!

Perezida Paul Kagame avuga ko hari bamwe aganira na bo ku giti cyabo, akabambwira ngo bagabanye ibyo barimo ariko ntibumve.

Yagize ati “Hari n’abo mbaza ngo koko ibi wagiyemo niba ari n’amafaranga, wanyereje, wibye, iyo utayabona wapfaga? Ubu iyo uramuka utayibye wajyaga kuba iki? Ubu kandi abo biba ubundi ni na bo bafite. Abaturage bacu tuyibora, birirwa biyuha akuya bagakora bagahera saa kumi n’ebyiri, n’imwe za mu gitondo bakagera indi saa kumi n’imwe z’umugoroba, ntabwo bajya muri ibyo. Ariko aba sinsi indwara ibarimo rwose?”

Perezida Paul Kagame wirinze kugira izina avuga, yavuze ko abayobozi ubwabo bicaye bakigenera imishahara ariko ngo iyo bahabwa ntibanyura.

Ati “Abantu ndetse bicaye bakigenera ibyo bazajya babona buri kwezi, bazajya bagira bate, ubu imisoro y’abantu bose ikabanza igatuza imitima yabo hamwe kugira ngo tugire amahoro, buri wese akabanza akishyurwa kugira ngo bataduteza ibibazo, akaba ari we usubira inyuma, agakora ibintu nk’ibyo.

Kuva hamwe kugera ahandi, kuva kuri kimwe kugera..ni umururumba, ni ukudahaga, ni ukutanyurwa, ariko hejuru y’ibyo ndabizi ko atari twese tubirimo. Mu bantu bari aha ndetse abitwa ko batabirimo ndibwira ko ari bo benshi, ariko, murabibona, murabizi, mugaceceka koko? Nta soni? Nta soni ukagira isoni zo kwerekana ikibi, cyangwa kugihagarika ukabwira uwo wabibonyeho ngo sigaho. 

Waba unaniwe kubimubwira, ukabibwira abandi uti uyu muntu aratwangiriza, byaba byamenyekanye, ikibazo kikaba ngo uwabivuze ni nde? We kuki atari wowe ubivuga? Niba utabikora, kuki atari wowe ubivuga? Cyangwa kuki udahangara uwo ukamubwira uti ‘sigaho ntabwo ari byo’? Ni isomo twajya duhoramo buri munsi bitagira aho bigarukira?”

Perezida Kagame yavuze ko hari abiyemeje kwica amatwi, biyita ngo “smart”, bagira ikibazo ku wavuze uwayogoje rubanda abarya imitsi.

Hashize iminsi umwe mu bayobozi witwa Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Urukiko rumukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60Frw, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Nubwo atavuzwe mu mazina, ubwo yafatwaga akekwaho kiriya cyaha, Perezida Paul Kagame kuri Twitter yagaragaje ko ari amakosa uriya muyobozi yagiye agwamo birenze inshuro imwe akababarirwa ariko akongera.

Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 no gutanga miliyoni 60Frw

Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame baganira na Visi Perezida wa RPF Inkotanyi, Bazivamo Christophe, n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Francois Ngarambe
Inama ya Biro politiki ya RPF yatumiwemo abayobozi mu yandi mashyaka no mu madini

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button