Sudani abantu barenge 150 nibo bamaze kumenyekana ko baburiye ubuzima mu makimbirane akomeje gufata indi ntera hagati y’ubwoko bubiri cyane cyane hibasirwa aba Hausa.
Ni amakimbirane yafashe indi ntera mu minsi mike ishize, aho kugeza ubu benshi bakomeje kuva mu byabo bahunga abandi bicwa mu gace ka Blue Nile kubera amakimbirane ashingiye ku butaka.
Nk’uko tubikesha Aljazeera, kubera gushyamirana abarimo cyane abagore n’abana bapfuye barashwe ndetse abandi bahitanwa n’inkongi y’umuriro kubera amazu ame namwe yatwitswe.
Aya makimbirane ari kubera mu gace ka Wad al-Mahi hafi na Roseires mu birometero Magana 500km mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Sudani, Kartoum.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani, kuri uyu wa Kane batangaje ko uku gushyamirana gukomeje gufata indi ntera kandi ko ntagikozwe mu maguru mashya na leta ibintu birushaho kuba bibi, ibi kandi bigomba kujya n’umuhate w’ubuyobozi wo gukora bashyize imbere inyungu z’abaturage cyane cyane mu byaro babashakira umutekano n’ituze.
Abantu amagana bakomeje kandi kwigaragambya mu gace ka Damazin bamagana ubuyobozi n’uru rugomo.
Aya makimbirane yadutse mu Cyumweru gishije aho ubwoko bubiri burimo aba Hausa bakimbiranaga bapfa ubutaka mu gace ka Blue Nile, icyo gihe nabwo abaturage barenga icumi bahatakarije ubuzima.
Muri Nyakanga uyu mwaka, abantu bo mu bwoko bw’aba Hausa barapfuye abandi ibihumbi bata ingo zabo nyuma y’imyigaragambyo barimo bakora banenga uko bafatwa.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW