Imikino

Cristiano Ronaldo yakuwe mu bazakina na Chelsea

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo ukinira Manchester United, ntari mu bakinnyi bazajyana n’ikipe ku mukino wa Chelsea mu mpera z’iki Cyumweru.

Cristiano Ronaldo ntiyashyizwe mu bazakina na Chelsea ku Cyumweru

Ni nyuma yo kutishimira ibyemezo by’umutoza mutoza ERIK Ten Hag, cyo kumwohereza kwishyushya ariko ntamushyiremo.

Cristiano ubwo haburaga iminota icumi ngo umukino ikipe ye yatsinzemo Tottenham urangire, yahise yerekeza mu rwambariro bitewe n’uburakari bwo kudahabwa umwanya wo gukina.

Umutoza mukuru wa Manchester United, yafashe icyemezo cyo kutamushyira mu bakinnyi bazifashishwa ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 mu mukino iyi kipe izasura Chelsea.

Uyu rutahizamu w’imyaka 37, yakomeje kugaragaza ko atishimiye kuba adahabwa umwanya uhagije muri iyi kipe.

CR7 ntiyishimye muri Manchester United

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button