U Rwanda na Mozambique bikomeje kujya kure mu bijyanye n’umubano, ibihugu byombi byiyemeje gukura visa, ku baturage babyo bafite passports bashaka kujya muri buri gihugu.
Amasezerano ajyanye na byo yasinyiwe i Kigali ku wa Kane tariki 20 Ukwakira, 2022.
Ku ruhande rwa Mozambique hari Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Arsénia Massingue naho u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Amasezerano yasinywe akuriraho viza (visa) ku bagenzi ba buri gihugu bafite impapuro z’inzira (passports) z’ibihugu byombi.
Nk’uko byatangajwe na ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ngo “Ni mu rwego rwo guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu byombi.”
Nyuma yo gusinya ariya masezerano, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu cya Mozambique Arsénia Massingue yagiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru
Ibiganiro byabo byabaye ku wa Kane.
U Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique mu rwego rwo guhangana n’ibyihebe bigendera ku matwara ya Kisilamu, byari byayogoje Intara ya Cabo Delgado kuva mu 2017.
Nyuma y’umwaka ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zifatanyije n’iz’iki gihugu zirukanye ibyihebe, zifata uduce byari byarigaruriye ndetse zisubiza abaturage mu buzima busanzwe.
Bamwe mu baturage baherutse kubwira TV5 Monde ko bifuza kuba mu Rwanda nyuma y’uko ingabo zarwo zongeye kubasubiza ibyishimo n’umudendezo.
UMUSEKE.RW