Andi makuruInkuru Nyamukuru

Kanombe: Umugabo yasanzwe mu gihuru yapfuye

Umugabo utamenyekana imyirondoro ye uri mu kigero cy’imyaka 45 yasanzwe mu gihuru yapfuye, bigakekwako ari abagizi ba nabi bamwishe bakahamujugunya.

Umurambo w’uyu mugabo wabonywe n’abantu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Tariki 21 Ukwakira 2022 mu Mudugudu wa Zirakamwa, Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa yahamirije UMUSEKE ko iyi nkuru ari impamo ariko ko bakeka ko yaba yishwe bakahamuzana kuko basanze uwo mugabo atazwi muri uwo Murenge.

Ati “Nibyo koko mu gitondo cya kare hari umurambo basanze mu Mudugudu wa Zirakamwa bigaragara ko atariho yiciwe bishoboka ko baje bakahamunaga, twashakishije mu Murenge ntabwo azwi nk’uhatuye. Ntabikomere bigaragara cyangwa se ngo abe ari uwo barwanye, bikekwa ko yaba yishwe anizwe.”

Nkurunziza Idrissa yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari ikintu babonye kidasanzwe, abibutsa kujya bazirikana kwandikisha abashyitsi mu ikayi y’Umudugudu uwo batazi bakabimenyesha ubuyobozi bwabo.

Uyu murambo ukaba wabonywe n’abanyerondo bo muri uyu mudugudu, aho wabonywe akaba ari mu murima usanzwe uhingwa ariko hakaba hari ibihuru ndetse nta n’abantu batuye hafi yaho.

Inzego z’umutekano harimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zatangiye iperereza ngo hamenyekane imyirondoro ye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe kwa muganga kugira ngo ukorerwe ibizamini hamenyekane intandaro y’urupfu rwe.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button