Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Mali y’abatarengeje imyaka 23, yakoze imyitozo yayo ya Mbere mu Rwanda.
Iyi myitozo yakozwe kuwa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, ibera kuri Stade Kamena iherereye i Huye. Mali U23 yakoze iyoroheje nyuma yo kumara amasaha menshi mu ndege.
Bageze i Kigali ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu ijoro ryo ku wa Kane (ejo hashize) bahita bafata imodoka ibajyana i Huye. Iryo joro ryose barimaze mu nzira berekeza mu karere ka Huye bagombaga kuruhukira. Bahageze amahoro bacumbika kuri hotel Credo yo mu mujyi wa Huye isanzwe imenyereweho gucumbikamo amakipe yo hanze y’u Rwanda aba yaje gukinira kuri stade Mpuzamahanga ya Huye.
Ni imyitozo ya mbere bakoreye mu Rwanda ibafasha kwitegura gukina umukino bafitanye narwo wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu batarengeje iyo imyaka, kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Umutoza mukuru Badra Alou Diallo yakoranye imyitozo ya mbere n’abakinnyi 23 bari ku rutonde rwabo yahamagaye bose. Abo ni abanyezamu batatu Lassine Diarra, Souleymane Coulibaly, Cheikh Bilal Dialo. Abakina bugarira bazanye barimo Mamadou Yoro Diaby, Lassine Sumaoro, Mahamadou Canada, Alou Doumbia, Hamedi Diomande na Makan Camara.
Abakina hagati mu kibuga: Nankoma Keita, Fady Sidikic Coulibaly, Ibrahima Camara, Chaka Coulibaly, Abdourhamane Alassane Touré, Abdoulaye Mariko na Lassine Coulibaly.
Abakinnyi bakina basatira izamu b’iyi kipe yazanye abarimo: Amady Camara, Ousmane Coulibaly Kalaba, Thiemoko Diarra akinira Reims yo mu Bufaransa, Cheickna Diakite, Kalifa Traoré, Abdoul Salam Dembele na Pape Niama Sissoko.
Mali U23 ije gukina uyu mukino wa mbere mu cyiciro cya kabiri cyo gushaka itike. Ni nyuma y’uko u Rwanda rwarenze icyo cyiciro kibanza rusezereye Libya ku kinyuranyo cy’igitego cyo hanze. Kuko amakipe yombi yanganyije ibitego batsindanye 4-4 rukomeza kuri kimwe rwatsinze muri bine bari badutsinze. Mu mukino wo kwishyura u Rwanda rwinjije 3-0 ruhita ruyisezerera.
Hagati y’u Rwanda na Mali izatsinda izakomeza mu irindi jonjora rya gatatu rizaba ririmo amakipe y’ibihugu agera kuri 14. Nyuma yose azahura yishakemo andi makipe 7 aziyongera kuri Maroc ifite itike kuko izakira irushanwa agahita aba amakipe umunani yemewe.
Umukino ubanza uzaba tariki ya 22 Ukwakira, uwo kwishyura uzabe ku 29 uku kwezi. Amavubi amaze iminsi ari mu mwuka mwiza nyuma yo kuva gusura umukecuru Mukanemeye Madeleine umufana wa mbere ukuze wa Amavubi.
Ikindi kandi abasore ba Amavubi bafite n’akamwenyu nyuma y’uko bapfumbatishijwe agahimbazamusyi ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda bari bemerewe ubwo basezeraga igihugu cya Libya mu cyiciro cyabanjirije icyi bagiyemo.
Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye