Imikino

Aston Villa yirukanye Steven Gerrard

Nyuma yo gutsindwa na Fulham ibitego 3-0, ubuyobozi bwa Aston Villa bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, Steven Gerrard.

Steven Gerrard yamaze kwirukanwa muri Aston Villa

Mu Ugushyingo 2021, nibwo ikipe ya Aston Villa yatangaje ko yamaze guha akazi Steven Gerrard nk’uwari uje gufasha iyi kipe kugaruka mu makipe atinyitse.

Ntabwo byagenze neza kuri uyu Mwongereza wagiriye ibihe byiza nk’umukinnyi muri Liverpool, ndetse byamuviriyemo kwirukanwa.

Ibicishije ku rubuga rw’ikipe, Aston Villa yemeje ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza.

Basoje bamwifuriza ishya n’ihirwe mu zindi nshingano nshya azajyamo kandi ikipe imishimira ubwitange yagize.

Gerrard yari yaje muri Aston Villa avuye muri Rangers yo muri Écosse, nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona.

Aston Villa iri ku mwanya wa 17 n’amanota icyenda mu mikino 11 imaze gukina.

Gerrard ntabwo yahiriwe muri Aston Villa

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button