Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru (Ferwafa), ryatangaje ingengabihe y’imikino y’ibirarane bya shampiyona itarakiniwe igihe.
Ni imikino igera ku munani, izakinwa n’amakipe atarimo Kiyovu Sports, Mukura VS na Sunrise FC.
Ni gahunda yashyizwe hanze kuri uyu wa Kane. Amakipe yose azakina iyi mikino yamaze kwandikirwa aramenyeshwa.
Gahunda y’uko imikino izakinwa:
Tariki 2 Ugushyingo 2022, hateganyijwe imikino ine:
18h: AS Kigali vs Musanze FC (Stade ya Kigali)
15h: Rutsiro FC vs Gorilla FC (Stade ya Kigali)
15h: Bugesera FC vs Marines FC (Stade ya Bugesera FC
15h: Espoir FC vs APR FC (Stade ya Rusizi)
Tariki 8 Ugushyingo 2022: Gorilla FC vs Rayon Sports (18h, Stade ya Kigali)
Tariki 9 Ugushyingo 2022: Marines FC vs Gasogi United (15h, Stade Umuganda)
Tariki 16 Ugushyingo 2022: Rayon Sports vs AS Kigali (18h, Stade ya Kigali)
Tariki 23 Ugushyingo 2022: AS Kigali vs APR FC (18h, Stade ya Kigali)
Ibi bisobanuye ko iyi mikino yose nimara gukinwa, nta kindi kirarane kizaba kigihari kuko amakipe yose azaba anganya imikino.
UMUSEKE.RW