Imikino

Perezida wa Ferwafa yasabye Amavubi U23 kongera kwimana u Rwanda

Nyuma yo gusura abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yitegura umukino ubanza wa Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha, Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru (Ferwafa), yabasabye kongera kubona intsinzi.

Abasore bari i Huye basabwe kongera kwimana u Rwanda

Uyu munsi ku wa 20 Ukwakira, 2022 Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umupira w’Amaguru[FERWAFA] yasuye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23. Aba bakinnyi bari kwitegura umukino wa Mali.

Amavubi amaze iminsi akorera imyitozo kuri stade Mpuzamahanga ya Huye yasuwe na Perezida Nizeyimana Mugabo Olivier.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter rw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru banditse bati “Kuri uyu wa Kane, Perezida wa FERWAFA Olivier N Mugabo yasuye Amavubi U23 ku myitozo ibanziriza iya nyuma yakorewe kuri Stade ya Huye hitegurwa umukino wa Mali uzaba ku wa Gatandatu”.

Barangije bavuga ko Perezida yasabye abo basore kongera kwitwara neza nk’uko babigenje ku mukino uheruka wa Libya.

Amavubi amaze iminsi igera ku Cyumweru akora imyitozo iyategura kuzatsinda icyi gihugu cya Mali. Basigaje umunsi umwe kugira ngo bacakirane kuko umukino iteganyije kuba ku wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira, 2022 ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.

Imbaraga ni nyinshi kuri aba basore ba Amavubi batozwa na Rwasamanzi Yves nk’Umutoza mukuru wungirijwe na Gatera Moussa. Bazakina umukino ubanza mu Rwanda uwo kwishyura uzabere mu gihugu cya Mali i Bamako.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iruzuye kuko abakinnyi bose bayifashije ku mukino wabanje basezereyemo Libya barahari. Bari gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Yabagiriye inama ziganisha ku ntsinzi
Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yasuye Amavubi U23 yitegura Mali ayasaba intsinzi

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button