Imikino

Igikombe cy’Isi: Iminsi irabariwa ku ntoki

Ubaze uhereye kuri uyu wa Kane, usanga iminsi ibura ngo hatangire igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar itarenze 30 gusa ngo rutangire kwambikana hagati y’ibihugu.

Ibihugu 24 nibyo bizitabira cy’Isi cya 2022

Guhera tariki ya 20 Ugushyingo kugeza tariki 18 Ukuboza 2022, muri Qatar hazakinwa imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Bwa mbere mu mateka Qatar nicyo gihugu gito cyakiriye irushanwa ry’igikombe cy’Isi. Igiheruka kuba cyari cyabereye mu Burusiya mu mwaka wa 2018 cyegukanywa n’Ubufaransa busezereye Croatia ku bitego 4-2.

Igikombe cy’Isi nicyo gikomeye gikinirwa ku Isi mu mupira w’amaguru. Kitabirwa n’amakipe y’ibihugu 32 biba byaratsinze ibindi ku Isi hose.

Bimwe by’ingenzi mbere y’itangira ry’irushanwa:

Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka kimuriwe igihe cyari kuberaho ku mpamvu z’ubushyuhe bwo hejuru buba mu gihugu cya Qatar. Indi myaka yatambutse cyari gisanzwe kiba hagati ya Kamena na Nyakanga ariko icy’uyu mwaka giteganyije kuba hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza. Igipimo cy’ubushyuhe bwa 40 kuzamura hejuru nibwo buba buri muri icyo gihugu.

Kwinjira muri stade kureba umupira buri muntu wese azajya yinjira adategetswe kuba yarikingije icyorezo cya Covid-19 gusa bizajya bisaba kwerekana ibisubizo by’uko ntawufite icyo cyorezo.

Stade umunani zo mu gihugu cya Qatar ni zo zizakinirwaho imikino yose y’igikombe cy’Isi. Zirimo Iya Khalifa International Stadium, Al Janoub Stadium, Education Stadium, Al Rayyan Stadium, Al Thumama Stadium na Ras Abu Aboud izi zose zifite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi 40 by’abantu bareba umupira bicaye neza.

Izindi, ni Lusail Stadium iherereye mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bw’Umujyi wa Doha, yakira abantu bagera ku bihumbu 60 na Al Bayt Stadium in Al Khor yakira abagera ku bihumbi 60.

Uburyo buzakoreshwa mu kwinjira kuri stade ni ibwo gukoresha ikarita yitwa Hayya izaba imeze nk’indangamufana. Izajya ikoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura kureba imikino y’igikombe cy’Isi itandukanye.

Umuntu uzaba ufite iyo karita ya Hayya, azaba yemerewe gukora ingendo rusange z’ubuntu mu gihe cyose cy’irushanwa. Uzaba afite iyo karita kandi azaba yemerewe kuba muri Qatar kugeza mu kwezi kwa Mutarama tariki 2 2023.

Uyu munsi amakuru avuga ko amatike agera kuri miriyoni 3,010, 679 yamaze kugurwa. Ibihugu bifite umubare munini mu kwibikaho amatike menshi ni Qatar ari nayo izacyakira Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage, Argentine, Mexico, Saudi Arabia na Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.

Igiciro gito cy’itike imwe ku muturage wo muri Qatar n’amadorari 11. Abantu barenga miriyoni imwe nibo biteganyijwe ko bazaba bari muri icyo gihugu abandi bazaba bataha mu bihugu bituranye nayo birimo na Saudi Arabia hakoreshejwe imodoka z’ubuntu zizashyirwaho.

Amategeko agomba kuranga buri mufana wese ni ayo kutanywera inzoga mu ruhame no kubaha amategeko agenga icyo gihugu.

Ibindi bikorwa bizakorwa n’abazaba baritabiriye icyo gikombe cy’Isi ni ugusura inzu ndangamurage ziri muri icyo gihugu. Harimo iyitwa Inzu Ndangamurage y’Igihugu cya Qatar n’Inzu Ndangamurage Igezweho y’i Doha yitwa Mathaf.

Si ibikorwa remezo bizasurwa gusa hazaba hari n’abahanzi bafite izina rikomeye ku Isi barenga 60. Muri bo harimo abasanzwe bazwi cyane nka Post Malone, Maroon 5, Black Eyed Peas na Robbie Williams.

Umutekano muri icyo gihugu uzaba urinzwe ku buryo bukomeye!

Uretse polisi ya Qatar izaba iri mu bikorwa byo kuwubungabunga, hari ibindi bihugu bitatu bizohereza ingabo zabyo gufatanya nayo kuwurinda. Muri ibyo bihugu harimo Turquie, Pakistan na Koreya y’Epfo.

Amatsinda amakipe aherereyemo:

Itsinda rya Mbere: Ubuhorandi, Sénégal, Qatar na Équateur

Itsinda rya Kabiri: Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iran na Wales

Itsinda rya Gatatu: Argéntine, Pologne, Arabie Saoudite na Mexique

Itsinda rya Kane: Ubufaransa, Tunisia, Denmark na Australié

Itsinda rya Gatanu: Ubudage, Éspagne, Ubuyapani na Costa Rica

Itsinda rya Gatandatu: Ububiligi, Canada, Maroc na Croatia

Itsinda rya Karindwi: Brazil, Ubusuwisi, Sérbie na Cameroon

Itsinda rya Munani: Portugal, Uruguay, Ghana na Koreya y’Epfo

Muri Qatar nta nzoga zizahinjira muri iyi mikino

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button