ImikinoInkuru Nyamukuru

Haruna Niyonzima mu muryango winjira muri Al Nasser

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi] na AS Kigali, Haruna Niyonzima agiye kwerekeza gukina muri Libya muri Al Nasser yasezereye ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Haruna Niyonzima ashobora kwerekeza gukina muri Libya

N’ubwo AS Kigali yasezerewe na Al Nasser yo muri Libya mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup], Haruna Niyonzima ni umwe mu bagize umukino mwiza ku mikino yakinnye n’iyi kipe.

Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu nshuti za hafi za Haruna, avuga ko uyu mukinnyi nta gihindutse azerekeza muri Libya muri Mutarama umwaka utaha ndetse yamaze no gusinya imbanziriza masezerano.

Ati “Kereka hajemo indi rwanjyendanye ariko imbanziriza masezerano yamaze kuyisinya rwose. Yahavuye bamushimye.”

Uyu kapiteni wa AS Kigali afite amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino [2022/2023].

Haruna yakiniye amakipe manini hanze y’u Rwanda, nka Yanga SC na Simba SC zo muri Tanzania.

Muri Libya Haruna yerekanye ko ari umukinnyi mwiza

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button