Andi makuruInkuru Nyamukuru

Ruhango: Guhindura umuyobozi wa ESAPAG byateje ikibazo ku banyeshuri

Bamwe mu banyeshuri mu Ishuri ryisumbuye  ESAPAG  bahinduriwe Umuyobozi w’Ikigo bakora igisa n’imyigaragambyo, inzego ziyiburizamo.

Inzego zitandukanye zaburijemo imyigaragambyo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Ukwakira, 2022 abanyeshuri bo muri ESAPAG basohotse mu ishuri bashaka kugaragaza uburakari bavuga ko batishimiye Umuyobozi mushya bahawe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Ntivuguruzwa Emmanuel avuga ko abakoze igisa n’imyigaragambyo ari abiga mu mwaka wa 6 bashatse kugumura bagenzi babo, bitwaza ko Umuyobozi bari basanganywe yahinduriwe inshingano.

Gitifu Ntivuguruzwa avuga ko bamenye amakuru buhutira kujyayo barabaganiriza, babasobanurira ko guhindurirwa inshingano  ku bakozi ari ibisanzwe.

Ati: “Jye ntabwo nabyita imyigaragambyo, ahubwo navuga ko ari ‘fanatisme’ bari bafitiye uwo Muyobozi.”

Uwari Umuyobozi wa ESAPAG Tuyishimire Jean Damascène wahinduriwe inshingano

Yavuze ko mu biganiro bagiranye n’abo banyeshuri bemeye gusubira mu Ishuri bakiga.

Gitifu akavuga ko uwari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri bamuhaye akazi ko kwigisha, asimburwa n’undi wigeze kwigisha muri iri Shuri.

Ati: “Nabonye bishobora kuba byaturutse ku Munyeshuri umwe, ashaka kwereka bagenzi be ko Umuyobozi wabo agiye twabaganirije turi mu kibuga barumva.”

Ntivuguruzwa  yavuze ko basabye  abanyeshuri kugabanya amarangamutima bagashyira ingufu mu kwiga amasomo bahabwa.

Bamwe mu babyeyi barerera muri ESAPAG bavuga ko  muri iki Kigo higeze kumvikana umwuka mubi w’umwe  mu Bayobozi wakekwagaho gusambanya umwana, gusa Ubuyobozi buhakana ko butazi ayo makuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Ntivuguruzwa Emmanuel aganiriza abanyeshuri bo muri ESAPAG bashatse kwigaragambya
Abiga muri ESAPAG bari basohotse mu Ishuri bashaka kwigaragambya

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Related Articles

Ibitekerezo 10

  1. Ese ubundi abanyeshuri baho biga batambaye imyenda y’ishuri!? Mbega ikigo!? Mutabare bari bana ahubwo barahangayitse pe.

  2. None se umuntu utarize education ayobora ishuri? Erega ishuri si ikintu gipfa kuyoborwa!! Bigomba kubanza kwitonderwa.

  3. Birakwiyeko ubuyobozi bushinzwe uburezi bwo ubwabo bwakimanukira bukimenyera amakuru ataribyo babwiwe kuko hari byinci bitazwi Kandi bishobora gutuma uburezi butagenda neza nkuko bikwiye

  4. Mugihe tugikoresha icyenewabo ,tuziranye gutya tugakoresha abatabifitiye ubushobozi ingaruka ntizizabura ngaho kuba wari animatrice ugahinduka contable wiga education ,ngaho kuba wari animater ugahinduka pref de displine,ngaho kuba warushinzwe abinjira na basohoka ugahinduka stock manager nibindi nkibyo

  5. Abo bana bagomba kwigishwa. Ikigo ntabwo ari icya ba se. Ubwo ba nyina iyo birukabye umuboyi naho bakora imyigaragambyo?

  6. imyigaragambyo !! ahubwo uwo bavuga wayitangije hakorwe iperereza akurikiranwe nibo bali bafatikanije kubikangurira abandi mu kigo kandi birukanwe ndetse ntihagire ikigo kizabakira ibiganiro bitarimo ibihano ndetse bikomeye bituma abantu bibwirako bemerewe gukora ibyo bashaka erega ubwo habuze gato ngomwumve ikigo bagitwitse !!nuko kugumuka bivamo imyigaragambyo inavamo kwangiza Discipline izanwa nokwigisha birimo ibihano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button