AmahangaInkuru NyamukuruUburayi

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Liz Truss yeguye hadaciye kabiri

Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza, Mme Liz Truss yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’iminsi 45 yicaye mu ntebe.

Mme Liz Truss yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Nk’uko byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru mu Burayi birimo n’igitangazamakuru cya Leta y’u Bwongereza, BBC, Madamu Liz Truss yamaze kwegura kuri uyu mwanya kuva kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Ukwakira, 2022.

Madamu Liz wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma yo kwegurwa kwa Boris Johnson, yeguye nyuma y’iminsi 45 gusa ahawe izi nshingano, aba umuntu wa mbere umaze igihe gito muri iki gihugu.

Nk’uko yabitangaje, Madamu Liz Truss agomba kumenyesha Umwami Charles III ubwegure bwe, bityo akazaguma muri izi nshingano kugeza igihe azabonera umusimbura muri iyi ntebe.

Bimwe mu bigaragara mu bwegure bwe, avuga ko yaje kuri izi nshingano mu bihe bitoroshye by’ubukungu butifashe neza, intambara ya Ukraine n’u Burusiya byatumye n’ubukungu bw’igihugu busubira inyuma.

Yemera ko yatowe kugira ngo agarure mu buryo ibintu bitari byifashe neza bityo ko atabasha kuzuza izi nshingano yatorewe mu ishyaka rye rya Conservative Party.

Biteganyijwe ko mu Cyumweru gitaha hagomba kuba amatora yo gushaka umusimbura nk’uko ngo yabyemeranyije nabo mu ishyaka rye.

Madamu Liz Truss w’imyaka 47 yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuwa 5 Kanama uyu mwaka, aba abaye Minisitiri w’Intebe wa 15 ugiyeho kuva Umwamikazi Elizabeth II yimitswe.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button