Andi makuruInkuru Nyamukuru

Umunyarwanda yapfuye  urupfu rutunguranye muri Amerika

Ngenda Alexandre wavuye mu Rwanda agiye gusura abana be muri Amerika yaje gufatwa n’indwara idasanzwe ajyanwa kwamuganga apfa ataragerayo.

Ngenda Alexandre yaguye muri Amerika bitunguranye

Uyu mugabo wari wajyanye n’umugore we mu gihugu cya Canada gusura abana be, mbere yo gutaha yabanje kunyura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya Arizona kuko umugore we yamusabye ko babanza kujya gusura na muramukazi we wapfushije umugabo umwaka ushize.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu bo mu muryango we, na we usanzwe uba muri Amerika, ni uko uyu mugabo yari ameze neza kuko yajyanye n’abandi agafata n’umwanya wo gushima Imana ariko akanyuzamo amagambo asa n’asezera.

Yagize ati “Ku cyumweru yagiye gusenga ameze neza, yewe anafata umwanya wo gushima Imana, ariko asoza avuga ngo nibamuhe intashyo azabatangira mu ijuru kandi nibatazimuha azavuga ko yabatahije.”

Uyu waduhaye amakuru yakomeje ati “Ku wa kabiri yabyutse ajya muri siporo ari kumwe na madamu, bavuyeyo aricara ahamagara umugore ati ‘nsengera, asa n’ubura umwuka bahamagara imbangukiragutabara, ariko bataramugeza kwa muganga aba ashizemo umwuka.”

Ngenda Alexandre n’umugore we biteguraga gufata indege ibagarura mu Rwanda kuko ariho bari basanzwe batuye. Bari gufita indege iza mu Rwanda saa sita z’amanywa ku wa Gatatu, ejo hashize.

Uyu mugabo yari asanzwe ari umukiristo usengeraga mu itorero rya Restoration Church Kimisagara, akaba yaraje gutura mu Rwanda mu 1994 avuye muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 4

  1. Ku bantu bakuze,benshi iyo benda gupfa barabimenya.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

  2. Abemera lmana ni umwana wayo bagakora ibyo gukiranuka bazazukira ubugingo buhoraho abatayemera bazazukira kurimbuka iteka Niko i Bible ibivuga duhore twiteguye kuko tutazi umunsi nigihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button