Imikino

Jimmy Gatete yasuye Amavubi y’Abafite Ubumuga

Rutahizamu w’Abanyarwanda, Gatete Jimmy mbere yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasuye ikipe y’Igihugu y’Abafite Ubumuga bagirana ibihe byiza birimo ibiganiro byiza.

Gatete Jimmy na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Amputee, Gatete Fidèle

Ibi byabaye kuwa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, bibera ku Ishyirahamwe ry’Umukino wa Amputee, Kimisagara.

Impamvu nyamukuru yo gusura aba bafite ubumuga, kwari ukureba abafite impano zo gukina umukino wa Amputee no kuzakorera ubuvugizi abawukina ariko ikindi kwari uguhura na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu bitiranwa, Gatete Fidéle.

Iki gikorwa cyarimo na perezida w’umukino wa Amputee mu Rwanda, Rugwiro Audase washimiye cyane Gatete Jimmy ku kuzirikana abafite ubumuga.

Rugwiro yavuze ko kubona umuntu ufite izina rinini nka Gatete aza kubasura, ntacyo babigereranya nacyo.

Ati “Twishimiye kuba twakiriye Jimmy Gatete nk’umunyabigwi muri Siporo y’u Rwanda.”

Yongeyeho ati “Twagiranye ibiganiro by’ingirakamaro n’ubwo bitatinze kuko yari afite urugendo. Abakinnyi bamweretse impano bafite ndetse bamusezeranya ko nabo bazajyana u Rwanda mu mikino y’igikombe cya Afurika.”

Umukino w’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga [Amputee] wageze mu Rwanda mu 2015, ari nabwo hahitaga hatangizwa ikipe y’igihugu yaje kwegukana CECAFA mu 2019 yakuye muri Tanzania.

Mu 2023 u Rwanda ruzitabira imikino ya CECAFA izatanga ikipe izitabira imikino y’igikombe cya Afurika.

Uretse mu mupira w’amaguru w’abafite ubumuga, no mu yindi mikino abafite ubumuga bakomeje kugaragaza ko bashoboye, cyane ko nko muri Sitting Volleyball u Rwanda ruzitabira Igikombe cy’Isi kizabera muri Bosnie Hérzegovine kizaba mu kwezi gutaha.

Jimmy yanagiranye ibiganiro na perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Amputee, Audace
Gatete yashyize umukono we ku mwambaro wa kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Amputee, Gatete Fidèle

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button