Inkuru NyamukuruMu cyaro

Gakenke: Umusore yakomerekejwe n’abataramenyekana, nyuma banatema amatungo ye

Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, ahagana saa kumi n’ebyiri hamenyekanye amakuru y’uko ihene ebyiri za Niyonsenga Oded zatemwe.

Gakenke ni mu ibara ritukura

Uwo musore na we arwariye mu Bitaro kubera ibikomere yatewe n’abataramenyekana ubwo yari azindukiye mu kazi mu gitondo cyo kuri iriya tariki.

Ni umusore w’imyaka 17 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rukore, mu Kagari ka Rukore, mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke.

Yazindutse mu gitondo cyo ku wa 18 Ukwakira 2022 mu ma saa kumi z’igitondo (04h00 a.m) ajya mu kazi, ageze mu nzira atangirwa n’abantu bataramenyekana baramuhohotera ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Cyabingo, ariko kuko atari arimo kuvuga na bo bamwohereza ku Bitaro bya Nemba ngo yitabweho.

Kugeza ubu nta makuru menshi yari yongera gutanganzwa kuko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahise zigerageza gukora iperereza ngo hamenyekane icyaba kihishe inyuma y’ibi bikorwa n’ababa babigizemo uruhare.

Ku murongo wa telefoni igendanwa inshuro zose twagerageje guhamagara ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyabingo ntabwo bwatwitabye kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga.

Turakomeye gukurikirana iyi nkuru…..

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button